Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriwe mu musangiro wo kwizihiza ubwigenge bwa Bahamas

todayJuly 8, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe ku meza mu musangiro wo kwizihiza ibirori bya yubile y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Bahamas.

Igihugu cya Bahamas, cyabonye ubwigenge tariki 10 Nyakanga 1973, nyuma yo kumara imyaka amagana gikoronijwe n’abongereza kuva 1748.

Muri ibi birori byo kwishimira ubwigenge bwa Bahamas, Perezida Kagame yakiriwe mu musangiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Philip Davis n’umugore we Ann Marie Davis.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abayibozi batandukanye barimo Madamu Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas Philip Davis n’umugore we

Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu bya Karayibe, aho aheruka kwitabira inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM.

Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, mu butumwa yatanze mu kwizihiza iyi myaka 50 igihugu cye kibonye ubwigenge, yavuze ko ari igihe cyo kwishimira amateka abaturage bacyo basangiye byumwihariko bakomora ku ngoyi y’ubucakara no gukandamizwa.

Bahamas cyo kimwe n’ibindi bihugu byo muri Karayibe, bisangiye amateka yo kuba benshi mu baturage babituye bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika, aho bajyanwaga nk’abacakara.

Igihugu cya Bahamas kikaba kibarizwa mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri ba RICA basabwe kunga ubumwe no gusigasira ibyagezweho

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yaganirije abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riherereye mu Karere ka Bugesera, ku kamaro ko gukomeza gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no gukomeza kunga Ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu. Nyuma yo kuganirizwa hafashwe ifoto y’urwibutso Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, aho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa RPA mu kubohora igihugu mu 1994: Ni […]

todayJuly 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%