Inkuru Nyamukuru

Nyamagabe: Hari abarimu n’abanyeshuri basiba ishuri nta mpamvu batanze

todayJune 4, 2019 24

Background
share close

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi, Dr. Irenée Ndayambaje, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku myifatire y’abarimu ndetse n’iy’abanyeshuri, kuko gusiba cyangwa gukererwa, haba ku barimu ndetse no ku banyeshuri bidindiza uburezi.
Yabigarutseho ejo kuwa mbere tariki ya 3 Kamena, ubwo yagendereraga kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe, agasanga hari abanyeshuri benshi bakererewe, ndetse n’abarimu bari basibye batabimenyesheje umuyobozi w’ikigo.
Uku gusura ibigo by’amashuri biri muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi iki kigo kiri gukora ku nshuro ya gatanu, mu gihugu hose.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mwendo: Ikimenyetso cy’Amateka kizafasha abahatuye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikimenyetso cy’amateka cyanditseho amazina asaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango kimaze kuzura, kikaba kizatuma Abatuye uyu Murenge babasha kuhibukira ababo. Iki kimenyetso cyuzuye mu gihe ubusanzwe muri uyu Murenge nta Rwibutso cyangwa Imva rusange y’abazize Jenoside byahabaga kuko Imibiri yabonetse igiye ishyinguye hirya no hino mu Nzibutso zikikije Mwendo. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 4, 2019 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%