Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali wagaragaje imishinga y’ingenzi izakorwa mu Ngengo y’Imari ya 2023-2024

todayJuly 8, 2023 1

Background
share close

Umujyi wa Kigali wagaragaje imwe mu mishinga y’ingenzi uzibandaho mu rwego rw’ubukungu muri iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023/2024.

Nk’uko Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’uyu mwaka turimo ibigaragaza, yatangiye gukoreshwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2023.

Muri miliyari ibihumbi 5,030 na miliyoni 100 ziyigize izigera kuri miliyari 265 na miliyoni zirenga 999 ni yo Ngengo y’Imari igenewe Umujyi wa Kigali.

Bimwe mu bizakorwa mu nkingi y’ubukungu hazakomeza gushyirwa mu bikorwa umushinga mugari wo kubaka imihanda wiswe ‘Kigali Infrastructure Project’ harimo gukomeza gutanga inyunganizi ya 70% ku baturage biboneye 30% by’amafaranga yo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo y’imigendererano.

Hazakomeza gahunda yo kubaka ibiraro mu bice bitandukanye ndetse no kurangiza imirimo yo kubaza za ruhurura zatangiye.

Hazatangizwa kandi imirimo yo kuvugurura imiturire mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge no Kagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya wo muri Gasabo.

Mu bijyanye n’ubwikorezi Umujyi wa Kigali uvuga ko hazakomeza kunozwa gahunda zo gutwara abantu n’ibintu hanakomeza ikorwa ry’inyigo yo kuvugurura gare ya Nyabugobgo.

Hazubakwa kandi ibilometero 20 by’imihanda zizashyirwaho amatara ndetse hubakwe ubundi bwiherero rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwungutse abagenzacyaha bashya 133

Abanyeshuri 133 bamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya gatandatu. Bahamya ko bahungukiye ubunyamwuga buzabafasha mu kazi kabo Mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Nyakanga 2023, muri abo banyeshuri, abagenzacyaha 81 bakoze indahiro ibinjiza mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ni amahugurwa yatangiye 12 Ukuboza 2022, aho yari yitabiriwe n’abanyeshuri 135 narimo 100 baturutse muri RIB, […]

todayJuly 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%