Inkuru Nyamukuru

Umuti witwa ‘NATURCOLD’ wakumiriwe ku isoko ry’u Rwanda

todayJuly 10, 2023

Background
share close

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyakumiye ku isoko ry’u Rwanda umuti w’abana uvura inkorora witwa ‘NATURCOLD’ nyuma yo gukekwaho kwica abana 12 mu gihugu cya Cameroon.

Nk’uko itangazo ryasinyweho n’ubuyobozi bukuru bwa Rwanda FDA ribivuga, uyu muti wakumiwe ni uwakozwe muri Werurwe 2022 wagombgaga kuzarangira muri Gashyantare 2025. Ufite inomero iwuranga ya E22053 ukaba ukorwa n’uruganda rwa FRAKEN rwo mu Buhinde.

Itangazo rikomeza rivuga ko abana 12 uwo muti ukekwaho guhitana nyuma yo kuwukoresha babanzaga kugira ibibazo by’impyiko nyuma bigakurikirwa n’urupfu.

Nyuma y’igenzura iki kigo cyakoze mu Rwanda ku miti yinjiye mu gihugu cyasanze uyu muti utarigeze winjira mu Rwanda kandi ko utari no ku rutonde rw’imiti yemerewe kwinjira mu gihugu.

Abinjiza imiti mu gihugu basabwe kudatumiza uyu muti wa NATURACOLD ndetse no gukomeza kubahiriza andi amahame yose agenga ibijyanye no kwinjiza imiti mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abantu 22 baguye mu bitero by’intagondwa

Abasivile 22 baguye mu bitero bikekwa ko byakozwe n'intagondwa za kiyisilamu mu bitero bibiri bitandukanye mu byagabwe burengerazuba bwa Burkina Faso. Inzego z’umutekano z’icyo gihugu zavuze ko muri abo baguye muri ibyo bitero harimo n’ibyo byihebe. Ubwo bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Boulsa uri mu ntara ya Namentenga. Aho izo ntagondwa zanatwitse amazu n’isoko ryo muri uwo mujyi. Igitero cya kabiri cyo cyabereye mu mujyi wa Fo uri mu burengerazuba […]

todayJuly 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%