Ibi Gasamagera yabigarutseho mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango, igamije kurebera hamwe uburyo bwo kunoza no guhuza imikorere muri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze.
Ati “Guha serivisi nziza abaturage yakabaye ari inshingano ya mbere kuri buri muyobozi”.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera avuga ko serivisi nziza iri mu biza ku isonga mu nshingano za buri muyobozi, kandi ko guha serivisi nziza abaturage ubundi yakabaye ari n’inshingano ya mbere kuri buri muyobozi.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Consolée Uwimana yavuze ko umuyobozi mwiza akwiye guhora yisuzuma kugira ngo arebe niba yuzuza inshingano. Ati “Abayobozi twese dukwiye kurazwa ishinga no kuzamura imibereho myiza y’abo tuyobora. Ariko nubwo hari byinshi byagezweho ntitwakwirengagiza ko inzira ikiri ndende”.
Vice Chairperson wa FPR, Consolee Uwimana yibukije abayobozi guhora bisuzuma
Post comments (0)