Inkuru Nyamukuru

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari cyemeye gufatanya n’u Rwanda gusana ibyangijwe n’ibiza

todayJuly 19, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bwari busanzweho, banaganira uko iki kigega kizunganira u Rwanda mu gusana ibyangijwe n’ibiza.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aganira n’abayobozi muri IMF

Mu biganiro bagiranye, barebeye hamwe uko ubukungu bw’Igihugu bwifashe ndetse n’aho bwakomwe mu nkokora, biturutse cyane cyane ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi biganiro byabaye ku mugoroba tariki 18 Nyakanga 2023, byanitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimama na Ruben Atoyan, Umuyobozi ushinzwe ibihugu birimo n’u Rwanda muri IMF na Gabor Pula, uhagarariye IMF mu Rwanda.

Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko ibiganiro bagiranye n’izi ntumwa za IMF, byibanze cyane ku gukomeza kunoza imikoranire myiza iki kigega gisanzwe gifitanye n’u Rwanda, ndetse ko mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka cyiteguye kunganira u Rwanda ku ngengo y’imari izakoreshwa, cyane mu bikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza byibasiye zimwe mu ntara z’u Rwanda.

Ati “Gusana ibyangijwe n’ibiza bisaba amafaranga menshi, gukoresha ingengo y’imari isanzwe birashoboka ariko ikizere cyo kunganira u Rwanda mu gusana intara zibasiwe n’ibiza kirahari, nibyo twaganiriyeho”.

Ruben Atoyan uhagarariye IMF, yashimiye u Rwanda uburyo rukoresha neza inkunga ruhabwa n’iki kigega, maze anashimangira ko cyiteguye kurufasha mu guhangana n’ingaruka rwasigiwe n’ibiza.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari hari ibikorwa gisanzwe gifatanya n’u Rwanda, by’umwihariko ibirebana n’ubukungu bw’Igihugu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi u Rwanda rwakiriye Umuyobozi Mukuru w’ikigega wa IMF, Madamu Kristalina Georgieva, washimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwikura mu bukene.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2022, IMF yemereye u Rwanda Miliyoni 319 z’Amadorari y’Amerika, hagamijwe kurufashaho kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. IMF yijeje u Rwanda kuzakomeza gushyigikira imishinga rufite irebana no kurengera ibidukikije, binyuze muri gahunda yiswe Resilience and Sustainability Trust.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Zigama CSS yungutse Miliyari 22.8Frw mu 2022

Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), cyatangaje ko cyungutse angana na Miliyari 22.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri Miliyari 17.7Frw y’inyungu rusange mu 2021. Byatangajwe ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, mu nama y’Inteko Rusange yateranga ku nshuro ya 38, yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda. Iyi nteko rusange yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. […]

todayJuly 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%