Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yashimye imikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro

todayJuly 20, 2023

Background
share close

Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, asanga guhosha imvururu haharanirwa kubaka amahoro arambye bidashobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye buhuriweho n’inzego zinyuranye. Avuga ko biri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere, by’umwihariko mu gace n’u Rwanda ruherereyemo.

Ambasaderi Fukushima Isao n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe imikorere ya RPA

Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, rugamije kureba uruhare rwacyo mu mahugurwa gitanga ndetse n’ubushakashatsi buhakorerwa, biganisha mu ntego yo kuvuguta umuti urambye wo guhosha imvururu n’intambara byugarije ibihugu byo hirya no hino ku Isi.

Ambasaderi Fukushima wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP), Maxwell Gomera n’intsinda ry’abakozi ku mpande zombi, bakigera muri Rwanda Peace Academy, ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, umuyobozi w’icyo kigo, Rtd Col Jill Rutaremara, yaberetse imikorere yacyo n’uburyo ubufatanye bw’igihugu cy’u Buyapani bwagize uruhare rukomeye mu gutuma kigera ku ntego cyihaye kuva cyashingwa mu 2009.

Rtd Rutaremara ati “Igihugu cy’u Buyapani kiri ku isonga mu bindi dukorana na byo mu kutugenera amafaranga menshi dukoresha. Uhereye ku nyubako z’ikigo hiyongereyeho n’ibikoresho; navuga ko uruhare runini tubikesha iki gihugu”.

Ambasaderi Fukushima hamwe na Rtd Col Jill Rutaremara uyobora RPA

Ati “Ibyo bijyana n’amahugurwa duha abasivili, abasirikari n’abapolisi baba abo mu Rwanda no mu bihugu by’akarere ruherereyemo na Afurika muri rusange, abubakira ubumenyi mu guhangana n’ibibazo by’imvururu n’intambara byo hirya no hino; mu bigaragarira amaso, imikoranire yacu n’u Buyapani binyuze muri UNDP ni umusanzu ufatika tubashimira”.

Ambasaderi Fukushima wasuye RPA ku nshuro ya mbere, yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuba nahuye n’inzego nkuru z’iki kigo tukaganira ku mikorere n’imikoranire yagiye ibaho hagati y’impande zombi kuva cyabaho. Mu ishusho nabonye igaragaza uruhare rukomeye rw’ubumenyi by’aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, uburyo bitwara mu rwego rw’ubunyamwuga ndetse n’imyitwarire bagaragaza. Ni igihamya ntakuka cy’uko intego z’iki kigo ziramutse zikomeje gushyikirwa byarushaho kuzana impinduka nziza mu kugarura amahoro”.

Miliyoni enye z’Amadolari ya Amerika ni yo Leta y’u Buyapani imaze guha RPA kuva yabaho. Icyakora mu mbogamizi Ambasaderi Fukushima yagaragarijwe, harimo no kuba hashize imyaka ibiri ubufasha iki kigo cyahabwaga n’u Buyapani bwarahagaze.

Impande zombi zagiranye ibiganiro

Ambasaderi Fukushima yabihereyeho yizeza ko azabiganiraho n’ubuyobozi bw’igihugu cye bakareba uko basubukurira aho bari bagejeje, akizera ko umwaka utaha wa 2024 iyo ntambwe izaba yamaze kugerwaho.

Ibihugu byo ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange byugarijwe n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, byaba ibikorerwa ku mbuga nkoranya mbaga, ibishingiye ku iterabwoba, bikajyanirana n’imvururu n’amakimbirane bikomeje kudindiza ahazaza ha benshi.

Urugero rwa hafi rwagarutsweho na Maxwell Gomera, ni urw’intambara ikomeje kubera mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi byo mu majyaruguru ya Afurika.

Ati “Abatuye muri ibyo bihugu cyane cyane nk’abana n’abagore, bari bafite inzozi z’ahazaza heza, zadindiye kubera ko umutekano n’ibindi byose amajyambere yabo yari yubakiyeho byasenywe bikajya hasi. Hari icyo dushobora kubikoraho. Nta kindi kitari ugukora ibishoboka byose, byaba binyuze no mu gushora ikiguzi cyose gishoboka harimo n’icy’amafaranga, ariko tukabasha gukumira, ntitwemerere ko igituma amahoro ahonyorwa kiganza”.

“Iyo rero Ikigo nka Rwanda Peace Academy gifata iya mbere kigategura abazaba abarinda amahoro, kikabereka inzira banyuramo iyo ariyo yose ngo basubize ibintu mu murongo muzima, biduha icyizere ntakuka cy’amahoro arambye ashoboka”.

Mu mahugurwa 157 iki kigo kimaze kwakira akitabirwa n’abagera ku 4457, barimo abasirikari 2756, Abapolisi 577, Abasivile 1080 Abacungagereza 44; muri izi nzego zose abahuguwe ku bufatanye n’u Buyapani binyuze muri UNDP bagera kuri 790.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abana 10 barohamye muri Nyabarongo bashyinguwe

Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kuba imiryango yabuze ababo yabashije kubashyingura mu cyubahiro, byatumye nibura biyumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bubashyigikiye. Agira ati "Ababuze abana babo bakekaga ko batazanabona imibiri yabo, ariko kuba ubuyobozi bwabafashije gushakisha ikaboneka, babonye ko tubari hafi banarushaho kugarura akabaraga n’ubwo abagiye batagaruka, ariko […]

todayJuly 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%