Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire

todayJuly 20, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga yakiriye Fidele Sarassoro intumwa idasanzwe ya Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara.

Fidele Sarassoro intumwa ya Côte d’Ivoire

Village Urugwiro yatangaje ko Fidele usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire, yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi Alassane Ouattara.

Graça Machel wabaye umugore w’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.

Kuri uwo munsi kandi Umukuru w’Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro, Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya, Graça Machel wabaye umugore w’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela.

Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberiya

Perezida Kagame yakiriye kandi na Leymah Gbowee wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro. Bose baje mu Rwanda mu nama ya Women Deliver.

Umunyaliberiyakazi Leymah Gbowee wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Iyi nama ya Women Deliver 2023 yajemo abantu bagera ku bihumbi bitandatu (6000) bavuye hirya no hino ku isi, ni iya mbere ibereye ku mugabane w’Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda yashimye imikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro

Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, asanga guhosha imvururu haharanirwa kubaka amahoro arambye bidashobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye buhuriweho n’inzego zinyuranye. Avuga ko biri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere, by’umwihariko mu gace n’u Rwanda ruherereyemo. Ambasaderi Fukushima Isao n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe imikorere ya RPA Ibi yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy/RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, rugamije kureba uruhare rwacyo […]

todayJuly 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%