Inkuru Nyamukuru

Mu minsi irindwi gusa igisirikare kirwanira mu mazi cya Maroc cyatabaye abimukita 900

todayJuly 20, 2023

Background
share close

Mu gihe cy’iminsi irindwi gusa igisirikare kirwanira mu mazi cya Maroc cyatabaye abimukira bagera ku 900 mu nyanja ya Mediterane.

Benshi muri bo baturuka mu karere ko muri Afurika yo musi y’ubugararwa bwa Sahara, harimo 400 bari mu mazi y’inyanja ya Mediterane, ndetse muri ibyo bikorwa by’ubutabazi umuntu umwe niwe wakuwe muri ayo mazi yitabye Imana.

Ibyo bikorwa byabaye kuva tariki 10 kugera ku ya 17 Nyakanga. Abagera ku 400 batabawe muri ayo mazi ku ruhande rwa Maroc mu majyepfo y’icyo gihugu. Abo bimukira biroshye mu mazi y’inyanja ya Mediterane bari mu bwato butujuje ibisabwa kugirango bubashe gutwara abantu, mu gihe bamwe muri bo byabasabye koga muri ayo mazi.

Abatabawe bakiriwe mu bwato bw’intambara bw’igihugu cya Maroc mbere y’uko bagezwa ku butaka kugirango hamenyekanye imyirondoro y’aho baturutse.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter, ku wa kabiri, ishyirahamwe rishinzwe gutabara, Alarmphone, ryatangaje ko mu minsi ibiri ishize abantu 24 bapfuye ubwo ubwato bwari butwaye abantu 61 bwarohamaga mu mazi yegereye intara ya Sahara yo mu burengerazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Gatete yagaragaje impungenge z’u Rwanda kuri raporo ku mutekano muri DRC

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge na raporo iherutse gusohorwa n’impuguke ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Ambasaderi Claver Gatete, yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro kiganiro cyagarukaga kuri raporo n’impuguke ku bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. U Rwanda ruherutse kunenga iyo raporo nshya y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano muri […]

todayJuly 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%