Amakuru Arambuye

U Rwanda na Qatar byiyemeje kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare

todayJuly 21, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Malizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer Faisal Al-Shahwani, bagirana ibiganiro ku kongerera imbaraga ubufatanye mu bya gisirikare.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Marizamunda na Misfer Faisal, bagiranye ibiganiro ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Ibiganiro byabo byari bigamije kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’ibya gisirikare, nk’uko Minisiteri y’Ingabo yakomeje ibitangaza.

Ibi biganiro kandi biri mu murongo wo gushimangira amasezerano mu by’umutekano yasinywe hagati y’u Rwanda na Qatar, nyuma y’uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.

Muri urwo ruzinduko, Lt. Gen Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit, yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Lt Gen. Salem Bin Hamad yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gutsura umubano ndetse no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’iza Qatar (QAF) mu bijyanye n’umutekano.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare, aho Abanyarwanda bajya kwiga muri iki gihugu amasomo yo gucunga no kubungabunga umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashoferi ba Jali Transport basabwe kuba intangarugero mu kwirinda impanuka

Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga, mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, Gahunda y’Ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’,  bwakomereje ku bakozi ba Kompanyi ya Jali Transport, bibutswa inshingano zabo mu kwirinda icyateza impanuka. Ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese’, Gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gushishikariza abakoresha umuhanda kwimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco. Yatangijwe mu […]

todayJuly 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%