Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagabiye Denis Sassou-Nguesso Inka z’Inyambo

todayJuly 23, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso amutembereza mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera anamugabira inka z’Inyambo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko iki gikorwa cyabeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023.

Perezida Nguesso, ari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Perezida Kagame agabiye mugenzi we wa Congo nyuma yo kumwambika umudali w’icyubahiro ‘Agaciro’ mu rwego rwo kumushimira kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza mugenzi we Denis Sassou N’Guesso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Denis Sassou-Nguesso yasuye ishuri rikuru rya RICA

Ku wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera. Perezida Sassou-Nguesso ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatangiye ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023. Akigera muri RICA, Perezida Nguesso yakiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, wamubwiye byinshi ku mikorere y’iyo Kaminuza, byiganjemo […]

todayJuly 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%