Musk yahinduye ikimenyetso cya Twitter bwa mbere ku rubuga rwe, agaragaza inyuguti ya “X” y’ibara ry’umweru wanditse mu mukara. Yahise asohora icyo kimenyetso gishya giteganijwe guhindurwa no ku biro bikuru bya Twitter biri i San Francisco muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abasanzwe ku rubuga rwa Twitter bafunguye bakoresheje mudasobwa nini zikoreshwa mu biro ubu batangiye kubona ikimenyetso gishya cya X ariko kuri telephone zisanzwe haracyariho inyoni y’ubururu.
Kuri ubu urubuga rwa X.com rwahujwe n’urwa Twitter.com mu gihe hasigaye igihe gito ngo uru rwa nyuma rukurweho burundu.
Ivugururamikorere kuri uru rubuga riri mu migambi miremire Musk arufitiye yo gushyiraho uburyo rwakora imirimo mishya inyuranye irimo guhamagara kuri videwo, kwandikirana bisanzwe, kukwirakwiza amashusho no gukoreshwa nk’uburyo bwo kwishyurana. Ibi bijya gusa n’ibikorwa n’urubuga rw’Abashinwa rwitwa “WeChat”
Asubiza ku kibazo cy’inyito y’ibizandikwa kuri uru rubuga rushya ubusanzwe byitwaga “tweets’ mu rurimi rw’icyongereza, Musk yavuze ko noneho bigeye kuzitwa ‘Xs’.
Inyuguti ya X ntabwo ari nshya mu bucuruzi bw’umuherwe Elon Musk. Asanganywe n’ikigo cy’ikoranabuhanga risuzuma ibyo mu kirere cyitwa SpaceX. Mu mwaka wa 1999 yatangiye ubucuruzi yahaye izina rya X.com
Gusa abahanga baravuga ko iri zina rishya rizagora abari basanzwe bakoresha urubuga rwa Twitter, bari bamaze iminsi barambagiza izindi mbuga mpuzambaga barusimbuza nyuma y’amavugurura atari make Musk yari amaze iminsi akora kuri Twitter.
Ikirangirire muri sinema akaba n’umuhanzi w’Umunyamerika, Jamie Foxx nyuma yo kuva mu bitaro, yasangije abamukurikira ubuzima yanyuzemo agereranya n’ikuzimu. Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi agize icyo atangaza ku burwayi bwe nyuma y’uko ashyizwe mu bitaro muri Mata 2022. Yabitangaje binyuze ku ifoto yashyize kuri Instagram ye agamije kumara impungenge abakunzi be bari bahangayikishijwe no kumenya amakuru ku buzima bwe. Nyuma y’iyo foto, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itatu kuri […]
Post comments (0)