Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa

todayJuly 25, 2023

Background
share close

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe i Kinshasa mu mpera z’iki cyumweru mu birori byo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.

Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azafatanya na Louise Mushikiwabo gutangiza imikino ya La Francophonie

Ni imikino yitabirwa n’amakipe yo mu bihugu binyamurwango bya OIF ikaba igiye kuba ku nshuro ya cyenda. Iyi mikino izatangira ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023, gusa hari bimwe mu bihugu bitazitabira iyi mikino bitewe n’impamvu zifitanye isano n’umutekano muke muri RDC.

Mu kiganiro Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye agiranye n’itangazamakuru, yemeje ko Mushikiwabo azitabira umuhango wo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.

Yagize ati: “Iyi mikino yateguwe na OIF rero nta wabura kuvuga ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF azaza hano i Kinshasa nk’umwe mu bayiteguye”.

Minisitiri w’Umutekano muri RDC, Peter Kezadi na we yabishimangiye agira ati: “Ingamba zose z’umutekano zizaba zakajijwe kugira ngo Mushikiwabo azabe atekanye byuzuye”.

Iby’uru rugendo byanagarutsweho na Isidore Kwandja Ngembo uhagarariye Komisiyo ishinzwe imikino ya La Francophonie muri Congo. Kwandja yavuze ko iyi mikino itegurwa ku bufatanye bwa OIF n’igihugu cyayakiriye bityo ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi azafatanya n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu muhango wo gutangiza iyi mikino

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: Abakozi batanu b’Akarere barokotse impanuka

Mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, haravugwa impanuka y’imodoka yarenze umuhanda igwa munsi y’umukingo, abakozi bane b’Akarere ka Rutsiro n’umushoferi bararokoka. Nta wakomerekeye muri riyi mpanuka Ni impanuka yabaye ahagana mu ma saa yine kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo abo bakozi bari mu butumwa bw’akazi, berekeza ahagiye kubera ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu Murenge wa Nyabirasi, bujyanye n’amategeko yo kurengera ibidukikije. Umukozi ushinzwe […]

todayJuly 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%