Inkuru Nyamukuru

Umutekano wifashe ute ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo?

todayJuly 26, 2023

Background
share close

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaza ko umutekano umeze neza nubwo hamaze iminsi havugwa abarwanyi ba FDLR n’ingabo za Congo (FARDC) zegerejwe umupaka w’u Rwanda.

Umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William, mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagarariye abaturage mu Karere ka Rubavu, aherutse gutangaza ko hari amakuru bamenye ko FDLR imaze iminsi itegura ibitero bihungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza n’aho bifuzaga gutera gerenade mu Mujyi wa Rubavu.

Uretse ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda zikorera ku mupaka, abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo na bo bemeza ko hari abo batangiye kubona ndetse bavuga Ikinyarwanda.

Bamwe muri abo baturage bo ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko iyo bajya i Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo munsi y’ikirunga cya Nyiragongo mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo hari abo babona ndetse bazi bavuka mu Murenge wa Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu bahazanywe.

Bagira bati ʺTurababona bamwe mu barwanyi ba FDLR bazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda kandi ntibari bahasanzwe.ʺ

Umwe mu bo abaturage bavuga bazi ni uwitwa Gaston ufite ipeti rya Major akaba avuka mu Karere ka Rubavu.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Congo biravugwa ko cyazanywemo abarwanyi ba FDLR

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko nubwo mu Kibaya cya Congo hari abarwanyi ba FDLR ngo umutekano umeze neza.

Yagize ati “Umutekano umeze neza, nubwo dukomeje kuba maso, abaturage bakomeje imirimo yabo kandi bagabanyije ingendo mu kibaya.”

Uyu muyobozi na we yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda ndetse aho hafi mu kibaya hakaba hanagaragara amahema y’ingabo za Congo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye mu mahanga barahamagarirwa gukomera ku muco nyarwanda

Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwarwa cyo kwakira abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga bari mu Rwanda aho baje gutozwa umuco w’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga baje gutozwa umuco w’u Rwanda. Uru rubyiruko rurimo abaturutse mu Bubiligi, mu Bwongereza no mu Busuwisi aho baherekejwe n’ababyeyi babo, bakaba bashishikarijwe gukomera ku […]

todayJuly 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%