Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gukumira no guhangana n’impanuka zibera mu muhanda kugira ngo zigabanuke.
Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hagiye kwagurwa Gare ya Nyabugogo ndetse ikubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo nihongerwa imodoka zitwara abagenzi hatazabaho ikibazo y’umubyigano wateza impanuka.
Mu bindi bikorwa birimo gukorwa ni ugukomeza kugenzura imikorere y’amagaraje no kuyavugurura ndetse buri garaje rikaba ryujuje ibisabwa kandi rifite ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati “Ubu hashyizweho uburyo bwo kugenzura imikorere y’amagaraje ndetse no kureba niba yujuje ibyangombwa biyemerera gukora, ubu nta muntu ukibyuka ngo avuge ko agiye gushinga igaraje atabifitiye ibyangombwa kandi abihabwa yamaze gukorerwa igenzura”.
Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko ku bantu bagenda mu muhanda ntibubahirize amategeko y’umuhanda bazakomeza kwigishwa binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Yavuze ko mu ihangwa ry’imihanda hazajya hashyirwaho inzira y’abanyamagare ndetse n’abanyamaguru kugira ngo habeho urujya n’uruza rw’abantu nta mpanuka zibaye.
Hashyizweho na gahunda yo guhugura abatwara amagare kungira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze ku mategeko y’umuhanda ndetse hakanavugururwa ibyapa.
Ku nkengero z’imihanda ikunze kuberamo impanuka, hashyizweho ibyuma bikikije iyo mihanda, hanasazurwa amarangi asizwe mu mihanda atakigaragara neza no kongera ibyapa bikenewe kugira ngo abagenda mu muhanda bafashwe kwirinda izo mpanuka za hato na hato.
Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hari umushinga wo gushyira iminzani itagaragara mu mihanda ya Kaburimbo igamije gupima ibiro imodoka nini zifite niba bitarenze ubushobozi bwazo mu rwego rwo kugabanya impanuka.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho ko hakenewe Miliyari 102 Frw.
Liu Jianchao ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu ishyaka rya Gikominisiti (Chinese Communist Party) riri ku butegetsi mu Bushinwa, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi. Liu Jianchao ari kumwe na Minisitiri Utumatwishima yasuye urwibutso rwa Kigali Uru ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho Jianchao yashyize indabo ku mva ndetse yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muu […]
Post comments (0)