Inkuru Nyamukuru

Nyange: Umushinjacyaha Serge Brammertz yijeje abarokotse Jenoside ubutabera

todayJuly 27, 2023

Background
share close

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Serge Brammertz yasuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Nyange

Muri urwo ruzinduko, yasobanuriye abarokotse Jenoside b’i Nyange aho gahunda yo kuzana mu Rwanda Kayishema Fulgence wakoze Jenoside i Nyange igeze, nyuma yo gufatirwa mu Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Kuzana Kayishema kuburanira mu Rwanda biri mu masezerano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagiranye n’u Rwanda mbere yo kurangiza imirimo yarwo.

Kayishema ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Nyange aho Abatutsi basaga 2000 basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo, afatanyije n’uwari Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi Seromba Athanase wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz avuga ko kuza gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange, biri mu kubahumuriza no kubizeza ko ubutabera buzakomeza gutangwa, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza gukurikiranwa.

Agira ati “Mu cyumweru gitaha tuzajya muri Afurika y’Epfo kubashimira ko badufashije gufata Kayishema, no kuganira uko yazanwa mu Rwanda agacirwa urubanza”.

Avuga ko abayobozi ku nzego z’Uturere, ab’ingabo na Polisi n’abapadiri ari bo bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bakaba ari bo babishe i Nyange, ariko ubutabera bukaba bwaratanzwe kuri abo bose bishe i Nyange hakaba hari hasigaye Kayishema na we akaba yarafashwe.

Avuga ko hakiri abasaga 1200 bakoze Jenoside ariko ko ubutabera bukomeje kubashakisha, kandi ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bizakomeza kugenda neza.

Serge Brammertz yaganiriye n’abatangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema Fulgence ushinjwa kugira uruhare mu gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bahahungiye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gare ya Nyabugogo igiye kwagurwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena zimwe mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu gukumira no guhangana n’impanuka zibera mu muhanda kugira ngo zigabanuke. Minisitiri Dr. Ernest Nsabimana Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hagiye kwagurwa Gare ya Nyabugogo ndetse ikubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo nihongerwa imodoka zitwara abagenzi hatazabaho ikibazo y’umubyigano wateza impanuka. Mu bindi bikorwa birimo gukorwa ni ugukomeza kugenzura imikorere y’amagaraje no […]

todayJuly 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%