Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, akaba umwe mu batunganya indirimbo beza u Rwanda rwagize, yitabye Imana azize uburwayi.
Amakuru y’urupfu rwa Junior Multisystem yamenyekanye mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023.
Mu 2022 nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko Junior Multisystem ubuzima bwe bumerewe nabi nyuma y’uko yari amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.
Icyo gihe yifashishije urubuga rwa Facebook, anyuzaho ubutumwa kuri konti ye, asaba abakunzi be kumusengera, agira ati “Pray for me” (Munsengere).
Nyuma yo gukora impanuka agacika ukuboko, Junior Multisystem yavuze ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe aho baciriye ukuboko, bigera aho birushaho kwiyongera ndetse ko yari afite impungenge ko hazaziramo kanseri.
Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, icyo gihe yavuze ko ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.
Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.
Post comments (0)