Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwatorewe kujya mu nama nyobozi y’ishami rya UN ryita ku bukerarugendo

todayJuly 28, 2023

Background
share close

U Rwanda rwatorewe ku nshuro ya mbere kujya mu Nama Nyobozi y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubukerarugendo ku isi (United Nations World Tourism Organization- UNWTO).

Uyu mwanya u Rwanda rwawutorewe mu nama ya 66 ya yahuzaga komisiyo y’akarere ka Afurika yabereye mu birwa bya Maurice.

Iyi nama kuruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’ u Rwanda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella.

UNWTO ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku guteza imbere ubukerarugendo bugera kuri bose kandi burambye.

U Rwanda rwatorewe kujya muri nama nyobozi ya UNWTO nyuma yo kubona amajwi 14 kuri 20, rwiyunga ku bindi bihugu birimo Ghana, yabonye amajwi 17, Nigeria yagize amajwi 15, Namibia yagize amajwi 12, Tanzania yabonye amajwi 12 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, DRC yagize amajwi 11.

Ibihugu byatorewe kujya muri iyi nama nyobozi ya UNWTO, bifite manda y’imyaka ine 2023-2027.

U Rwanda kandi ruri mu itsinda rishinzwe gushyiraho ikigega cy’ubukerarugendo ku Mugabane wa afurika cyiswe Tourism Pan African Fund aho ruzafatanya b’ibihugu bya Senegal, Côte d’Ivoire, na Zambia.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’ u Rwanda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze yitabiriye iyi nama

Inama Nyobozi ya UNWTO u Rwanda rwatorewe kujyamo, ikora nk’urwego rukuru rufata ingamba n’ibyemezo byose byerekeranye n’iterambere ry’ubukerarugendo ku isi.

Ikorana kandi bya hafi n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye aho ibyemezo byose abigeza mu nama yinteko rusange ya UN. Abagize uru rwego baterana byibura kabiri mu mwaka mu gihe cya manda y’imyaka ine.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Rugwizangoga Michaella yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwinjira muri iyi nama nyobozi kandi ko u Rwanda ruhora rwifuza ko umugabane wa Afurika utera imbere binyuze mu kwishyira hamwe.

Yagize ati: “Twishimiye cyane kwinjira mu Nama Nyobozi ya UNWTO. Inshingano z’u Rwanda zizibanda ku kwishyira hamwe kw’Afurika mu guteza imbere ingendo zo muri Afurika, ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, ndetse niterambere ry’ubukerarugendo mu kurengera ibidukikije.”

Inteko rusange ngarukamwaka ya UNWTO izabera muri Uzbekistani ku ya 16-18 Ukwakira 2023. Ni mu gihe Algeria izakira inama ya 67 ya komisiyo y’akarere ka Afurika mu 2024.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amahanga yamaganye kudeta muri Niger

Abayobozi b'ibihugu hirya no hino ku isi bamaganye igisa na kudeta yabaye ku musi wa gatatu, muri Niger, nyuma y'uko ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w'Igihugu, Mohamed Bazoum, zumufungiye mu biro bye, mu murwa mukuru, Niamey. Agatsiko k'abasirikare bakoze kudeta muri Niger Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Prezida wa Niger, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amugaragariza ko Amerika […]

todayJuly 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%