Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwanyomoje ibihuha byakwirakwijwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko igisirikare cy’u Rwanda cyagabye igitero ku butaka bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru ku wa Kane taliki ya 27 Nyakanga 2023.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga, Ubuyobozi bwa RDF bwashimangiye ibyatangajwe n’igisirikare cya Congo FARDC, bigamije kuyobya uburari bumaze igihe kinini bwifashishwa nk’isobanurampamvu yo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Itangazo rya RDF rigira riti “Ibi ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite ahubwo biri mu mugambi wa Leta ya Congo umaze igihe kinini wo kuyobya uburari ku bibazo ifite birimo kunanirwa gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabo, mu gihe inakomeje gushyigikira, gukorana no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda”.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bunashimangira ko ubwiyongere bw’ibinyoma bikwirakwizwa na FARDC bushobora kugirwa urwitwazo bwo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda.
Itangazo igisirikare cya Congo FARDC, cyashyize hanze ku wa Kane tariki 27 Nyakanga ryavugaga ko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri icyo gihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, maze zikarwana n’iza Congo abaturage bagahunga.
Post comments (0)