Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Abayobozi batandukanye mu gutangiza imirimo yo kubaka ECD ya Kimisagara
Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, witabirwa n’Abayobozi bahagarariye Ambasade zitandukanye mu Rwanda, zirimo iya Maroc, Qatar, Sudani, Algeria, Libya, Egypt, hakaba haranaje Minisitiri wa Siporo wa Mali, bifatanya n’abaturage ndetse na bamwe mu bagize sendika y’abafundi ya STECOMA, bazakomeza kubaka iryo rerero.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko intego nyamukuru yo kubaka amarerero mu Mujyi wa Kigali, ari ukugira ngo ababyeyi bajye bajyanayo abana babo mu gihe bagiye mu yindi mirimo.
Ati “Intego ni ukugira amarerero menshi kugira ngo ababyeyi bajye babona aho bajyana abana babo, ndetse bahabwe uburere bwiza n’indyo yuzuye, kugira ngo babashe kurwanya igwingira mu bana, banabone uko bajya mu mirimo yabo”.
Minisitiri wa Siporo muri Mali, Mr. Habib Sissoko, yavuze ko anejejwe cyane n’igikorwa cy’Umuganda rusange, ko azakiganiriza abandi bayobozi iwabo bityo babe bagitangiza.
Ati “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda, ni inshuro ya mbere mpageze nka Minisitiri wa Siporo muri Mali. Igikorwa cy’umuganda nzakijyana iwacu kugira ngo kidufashe kongera kwiyubaka no guteza imbere Igihugu cyacu”.
Minisitiri Sissoko ari mu Rwanda aho yaje aherekeje ikipe ya Mali y’abakobwa, iri mu irushanwa rya AfroBasket ririmo kubera mu Rwanda.
Uhagarariye Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, H.E. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abaturage mu gikorwa cy’umuganda, aho igihugu cye cyatanze inkunga y’imifuka 140 ya sima.
Ati “Twishimiye kuba dutanze umusanzu duteza igihugu imbere duhereye ku bana. Igikorwa cy’umuganda ni cyiza cyane, ibihugu byinshi bikwiye kucyigiraho kuko gishyira abantu hamwe, ndetse bigateza imbere umuryango”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko nta marerero yabarizwaga muri uwo murenge,
Ati “Twubaka irerero yari gahunda yo gufasha abana batarajya muri za ‘gardiennes’, kuko ari benshi batuye Kimisagara, cyane ko nta marerero yari ahari. Ubu ababyeyi bakaba babonye aho bazajya basiga abana mu gihe bagiye gushakisha, Ababyeyi kandi bazahabonera izindi serivisi zijyanye n’Ubuzima harimo gukingiza abana nizindi, rikazaba ari irerero ry’Icyitegererezo.
Ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi, cyo muri uku kwezi kwa karindwi kizagaruka ku bibazo bibangamiye uburezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, mu kugera ku ikoranabuhanga. Mukarusine Claudine, ushinzwe imishinga muri NUDOR Iki kiganiro kizaba kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023, ku nsangamatsiko igira iti: “Ikoranabuhanga mu burezi kuri bose budasiga inyuma abafite ubumuga”. Mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bwihuta cyane ku […]
Post comments (0)