Agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger mu cyumweru gishize barashinja u Bufaransa ko burimo gutegura ibitero byo kubohoza no gusubiza ku butegetsi Mohamed Bazoum.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ihakane ibyo byatangajwe n’ako gatsiko. Ni mugihe Leta y’u Bufaransa yemera ko Bazoum ari we Perezida wemewe w’igihugu cya Niger.
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’umuryango w’abibumye (ONU) ndetse n’ibindi bihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye ibyakozwe n’agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bazoum.
CEDEAO yaratangaje ko ishobora gukoresha imbaraga z’igirikare mu rwego rwo gusubiza Bazoum ku butegetsi niba aba basirikare bakoze kudeta badasubije ubutegetsi mu mahoro.
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Deby, yagirie urugendo muri Niger mu mpera z’icyumweru gishize mu kugerageza kuba umuhuza.
Yatangaje ko yabonanye na Bazoum n’umukuru w’abasirikare bakoze kudeta, Gen Abdourahmane Tiani, mu kurebera hamwe uburyo bwo gusaha igisubizo binyuze mu mahoro ku birimo kubera muri Niger.
Tina Knowles, akaba umubyeyi w’umuhanzikazi w’icyamamare Beyoncé, yamaze gusaba gatanya umugabo we Richard Lawson bari bamaranye y’imyaka 8 babana. Uyu mugore usanzwe ari umuhanzi w’imideli yavuze ko gusaba gutandukana na Richard byatewe no kuba hari bimwe batabasha kumvikanaho nk’uko bikubiye mu nyandiko ze za gatanya yatanze mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles. Ikinyamakuru The Times, gitangaza ko muri izi nyandiko Tina agaragaza ko ibyababye hagati ye na Richard Lawson atari […]
Post comments (0)