Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye abantu bane mu Karere ka Gasabo bari bafite ibilo 80 by’urumogi n’udupfunyika twarwo 105.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko n’umugore we w’imyaka 39, bafatiwe mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ngiryi mu murenge wa Jabana mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga, bafite udupfunyika 105.
Abandi ni umugabo w’imyaka 41 na mugenzi we w’imyaka 30 bafatanywe ibilo 80 by’urumogi mu mudugudu wa Nyabisindu, akagari ka Nyabisindu nako ko mu murenge wa Remera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko habanje gufatwa babiri, umugabo n’umugore we basanzwe bacuruza urumogi nyuma hagafatwa abo baruranguragaho.
Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryari rifite amakuru ko hari urugo rucururizwamo urumogi mu mudugudu wa Gasharu. Ubwo Polisi yageraga muri urwo rugo yahasanze umugabo n’umugore bafite anvelope irimo udupfunyika 105 niko guhita batabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati: “Byaje kugaragara ko barurangura ku mucuruzi ruharwa urukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, akarugeza mu Mujyi wa Kigali akoresheje imodoka. Hakurikiyeho igikorwa cyo kumusaka iwe mu rugo abapolisi bahageze barebye mu modoka yari ihaparitse irimo mugenzi we bafatanyaga, basangamo urumogi rupima ikilo, basatse no mu nzu ye mu cyumba basanga harimo Kgs 79, ari we ari n’uwari mu modoka na bo barafatwa.”
Uwafatiwe mu modoka yabwiye Polisi ko urumogi ari urwa nyir’inzu avuga ko yaruranguraga muri Tanzania, yemera ko icyo yamufashaga ari ukurumukurira ku cyambu nyuma yo kurwambutsa mu bwato akarumugereza ku modoka yakodeshaga, bakaruzana i Kigali.
SP Twajamahoro yibukije abaturage ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge barufitemo uruhare rukomeye, abashishikariza gutanga amakuru y’ababicuruza n’ababikwirakwiza aboneraho gushimira abakomeje gufatanya na Polisi mu kubirwanya.
Post comments (0)