Inkuru Nyamukuru

Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi Polisi irahagoboka

todayAugust 1, 2023

Background
share close

Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto.

Inkongi yibasiye inzu i Musanze

Mu ma saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2023, nibwo iyo nzu isanzwe icururizwamo ibyiganjemo ibikoresho byakoreshejwe bizwi nka okaziyo (occasion), yafashwe n’inkongi.

Abaturage bari hafi y’aho iyi nzu iherereye, batunguwe no kubona umwotsi mwinshi mu kirere, barebye basanga umuriro wahereye muri Plafond y’ahagana mu gikari, bihutira kuyizimya bakoresheje umucanga, babonye umuriro ubarushije imbaraga bitabaza Polisi.

Uwitwa Nizeyimana wari uhari ati “Twabonye umwotsi ucucumukira mu gikari cy’uruhande rumwe rw’iyi nzu urimo uzamukira mu kirere, tugezemo dusanga yatangiye gushya, twihutira gushakisha umucanga hafi aho, turawuzimya. Uwo muriro wakaga cyane mu gisenge cy’inzu, tubonye binaniranye kuwuzimya twitabaza Polisi, kuko twabonaga uri bugire ubukana ugakongeza n’ibindi bintu byo mu zindi nzu zikikije iyashyaga”.

Kizimyamoto ya Polisi yahagobotse iyizimya hatarakongokeramo ibintu byinshi

Ni inzu isanzwe icururizwamo intebe, ibitanda n’utubati byakoreshejwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko hataramenyekana icyaba cyateje iyo nkongi y’umuriro n’ibyo yaba yangije.

Yagize ati “Abaturage bakibona ko hakenewe izindi mbaraga zo kuyizimya bihutiye kutumenyesha ndetse na Polisi ihita itabara ibasha kuzimya iyo nkongi itarakongora ibintu byinshi. Ntiharamenyekana intandaro yayo, gusa dushishikariza abantu kujya bagenzura ‘installation’ z’inzu zabo no kwigengesera ku bikoresho bifitanye isano n’umuriro, nka buji cyangwa ibindi bintu byaka”.

Abatuye hafi y’aho iyi nzu iherereye bavuga ko yari imaze iminsi ivugururwa, ababikoraga bakaba bajyaga banyuzamo bakanahasudirira. Bigakekwako yaba ariyo ntandaro, kuko ngo mbere y’uko hashya, urusinga rw’amashanyarazi rwo muri iyo nzu, rwabanje guturika rutanga ibishashi by’umuriro, bihita bigwa ku biti by’igisenge na bimwe mu bikoresho byari biharunze, birakongezanya gitangira gushya.

Ni inzu icururizwamo ibikoresho bya okaziyo, bimwe muri byo byakuwemo bitarakongoka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yashimye abaturage bihutiye gutanga amakuru, kuko biri mu byafashije mu gutuma iyi nkongi itangiza byinshi.

Ati “Polisi yayijimije ibyari mu nzu bitarakongoka byose kuko ibyinshi mu byarimo bari bihutiye kubisohora hanze. Dukangurira abantu kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro ari nako bitabira gutunga ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu kuzimya inkongi, bakabigira mu ngo zabo n’ahahurira abantu benshi, ku buryo babyitabaza mu gihe hagize ikibazo nk’icyo kiba”.

Uretse igisenge cy’inzu ndetse na bimwe mu bikoresho byatwitswe n’umuriro, ngo nta muntu yahitanye. Inzego zibishinzwe zikaba zikigenzura ngo hamenyekane agaciro k’ibyo yangije.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya igiye kuyobora umutwe w’Ingabo mpuzamahanga muri Haiti

Ku wa gatandatu nibwo Kenya yatangaje ko yiteguye kohereza abapolisi igihumbi bo gufasha mu guhugura no gufasha bagenzi babo b’abanya Hayiti mu kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi twigaruriye igice kinini cy’umurwa mukuru Port-au-Prince. Itangazo ryasohowe na Bwana Alfred Mutua, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya rigira riti: “Kenya yemeye kuyobora umutwe w’ingabo mpuzamahanga muri Hayiti.” Iyoherezwa ry’umutwe w’igipolisi kirangajwe imbere na Kenya bizasaba manda y’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, ndetse no […]

todayAugust 1, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%