Inkuru Nyamukuru

U Burusiya bwahanuye indege zitagira abapilote za Ukraine

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Inzego z’igisirikare cy’u Burusiya ku wa kabiri zatangaje ko zarashe indege za Ukraine zitagira abapilote zari zigabye igitero ku murwa mukuru w’u Burusiya Moscow.

Imwe muri izo ndege zarashwe yaguye kuri imwe mu magorofa maremare iri hagati muri uwo mujyi.

Umuyobozi w’ umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, yatangarije ku rubuga rwa Telegram ko imwe muri izo ndege za Ukraine yari yarashe kuri iryo gorofa ku cyumweru. Nta mubare w’abakomerekeye mu gitero cyagabwe ku wa kabiri watangajwe.

Gusa ministeri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko yashoboye kuburizamo igitero cy’indege eshatu za Ukraine zari zigabye ku mato y’Uburusiya ari ku irondo mu Nyanja y’Umukara. U Burusiya bwatangaje ko icyo gitero cyari cyagabwe mu birometero 340 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Sevastopol.

Muri Ukraine ho abatagetsi batangaje ko ibisasu by’ingabo z’u Burusiya ku wa kabiri byaguye ku bitaro bihitana umwe mu baganga bikomeretsa n’umuforomo umwe.

Mu karere ka Kharkiv abategetsi bavuze ko u Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Shahed zakorewe muri Irani zirasa ku nyubako yigishirizwamo no kuri stade yifashishwa mu mikino inyuranye.

Ibitero by’u Burusiya ku mujyi ya Ukraine bimaze guhitana abatari bake abandi bagakomereka, byatumye Perezida Volodymyr Zelenskyy ashimangira ko Ukraine ikeneye intwaro zirasa kure.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibitaramo n’imyidagaduro byashyiriweho amasaha bitagomba kurenza

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo n’uko nta bitaramo n’imyidagaduro bizajya birenza saa saba za nijoro mu mibyizi, na saa munani mu mpera z’icyumweru (ku wa gatanu no ku wa gatandatu), mu rwego rwo kurinda abaturage kubuzwa amahwemo n’urusaku kuko bakeneye kuruhuka. Umwanzuro ubivugaho mu Nama y’Abaminisitiri ugira uti “Mu rwego rwo kunoza […]

todayAugust 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%