Umuhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza uri kubakwa hashyirwamo kaburimbo ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, ugeze ku kigero cya 80%, ureshya na kilometero 66,5.
RTDA yatangaje ko kuri ubu iyubakwa ry’uyu muhanda ryarasubukuwe ndetse imirimo igeze kuri 80%, ndetse ko kandi abaturage baturiye uyu muhanda basigaye bahahirana mu buryo bworoshye.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RTDA yagize iti “Abaturage bo muri utu turere, by’umwihariko abo mu mirenge ikora kuri uyu muhanda barashimira Leta ko yabakuye mu bwigunge, ikabaha umuhanda wa kaburimbo utuma bagenderanirana, bakanahahiranira ku giciro gito, mu buryo butekanye, bworoshye kandi bwihuse.”
Uyu muhanda wa kilometero 66 watangiye kubakwa mu 2019 biteganyijwe ko uzarangira mu 2024. Gusa guhera muri Nzeri 2021 imirimo yarahagaze ku gice cya Nyanza none kuri ubu yongeye gusubukura nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA).
Ni umuhanda uzaba ushamikiyeho undi wa kaburimbo uzaturuka mu Karere ka Ngoma ukagera Ramiro mu Karere ka Bugesera, hiyongereho uhuza Bugesera na Nyanza aho yitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’abakura ibicuruzwa muri Tanzania babinyuza ku Mupaka wa Rusumo babijyanye mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri ubu igice cya Bugesera kimaze imyaka ibiri kirangiye ndetse abaturage baturiye umuhanda batangiye kubona ibyiza byawo. Kuri ubu kandi umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Ngoma ugera Ramiro na wo watangiye gukorwa.
Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu Biro bye, Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo nko kuba CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri. CG Dan Munyuza CG Dan Munyuza aherutse gusimburwa na CG Felix Namuhoranye ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu. Mu bandi bahawe inshingano harimo Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu […]
Post comments (0)