Inkuru Nyamukuru

Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 122Frw, icya mazutu nticyahinduts

todayAugust 2, 2023

Background
share close

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura igiciro cya lisansi kuva ku mafaranga 1,517Frw kugera ku 1,639Frw guhera ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, kuva saa moya za mu gitondo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yatangarije RBA ko iki cyemezo cyaganiriweho n’inzego bireba, Guverinoma igafata umwanzuro wo kutazamura igiciro cya mazutu muri aya mezi abiri ari imbere, kuko cyo cyagumye ku mafaranga 1,492Frw.

Dr Nsabimana agira ati “Igiciro cya ’essence’(lisansi) kiraza kwiyongeraho amafaranga 122/litiro, Leta ifata ingamba y’uko igiciro cya mazutu kitagomba guhinduka kuko imodoka zitwara abantu, izikorera ibiribwa n’ibikoresho byo mu bwubatsi zose zikoresha mazutu”.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko abantu bashoboraga kuzamura ibiciro bitwaje ko igiciro cya mazutu cyahindutse, nta rwitwazo bagomba gutanga.

Dr Nsabimana avuga ko kongera kuzamura igiciro cy’ibikomoka kuri peterori, n’ubwo mazutu yo ibaye isonewe, biterwa n’uko ibihugu icukurwamo byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi birimo n’u Burusiya bwo bwafatiwe ibihano.

Indi mpamvu ngo iraterwa n’uko inzira z’ibikomoka kuri peterori byaturukaga mu Burusiya bikanyura mu Bushinwa no mu Buhinde biza muri Afurika zitakiri nyabagendwa cyane, bitewe b’ibihugu byafatiye ibihano u Burusiya.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuga ko izi mpamvu zo kubura kw’ibikomoka kuri peterori hamwe n’ubwikorezi bwabyo bugoranye, ari ikintu Leta irimo gukurikiranira hafi kugira ngo bitagira ubukana bukomeye ku bucuruzi n’imibereho y’Abaturage muri rusange.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kujya isuzuma imiterere y’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori buri mezi abiri, aho ibyagenderwagaho kugeza ubu byashyizweho mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) k’uyu mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam wari Ambasaderi wa Isiraheli ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yakiriye Dr Ron Adam, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda waje kumusezeraho. Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Dr Ron Adam kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kanama 2023, aje kumusezeraho nka Ambasaderi wa Isiraheli usoje inshingano ze zo guhagararira icyo gihugu mu Rwanda. Ku wa Gatatu tariki 1 Kanama, Ambasaderi Ron Adam yakiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr […]

todayAugust 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%