Inkuru Nyamukuru

Afurika yunze ubumwe yahagaritse Niger mu bikorwa byawo byose

todayAugust 22, 2023

Background
share close

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabaye uhagaritse Niger mu bikorwa byawo byose, biturutse kuri kudeta ya gisirikare iherutse gukorwa muri icyo gihugu.

Ni umwanzuro uyu muryango washyize ahagaragara mu itangazo wasohoye kuri uyu wa kabiri ndetse wongera guhamagarira abayoboye kudeta tariki 26 Nyakanga 2023, kurekura Perezida watowe, Mohamed Bazoum kandi bagasubira mu bigo byabo bya gisirikare.

Afurika yunze ubumwe n’akanama k’umutekano byakiriye icyemezo cy’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO cyo gutegura umutwe w’ingabo zishobora kwoherezwa muri Niger.

Basabye kandi komisiyo y’uwo muryango, gusuzuma ingaruka iyoherezwa ry’abo basirikare rishobora kugira ku bukungu, ku mibereho y’abaturage no ku mutekano.

Umuryango wa CEDEAO, wavuze ko witeguye kwohereza ingabo muri Niger, igihe inzira ya dipolomasi yananirwa kugarura demokarasi.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, wahamagariye ibihugu biwugize, n’umuryango mpuzamahanga, kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose cyashobora gutuma abakoze kudeta muri Niger bemerwa imbere y’amategeko.

Uyu muryango wanamaganye kandi wivuye inyuma ukwivanga k’uwo ariwe wese n’igihugu cyo hanze y’Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Perezida Bola Tinubu yarahije guverinoma nshya

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, ku wa mbere yarahije abaminisitiri 45, muri guverinoma nshya, abasaba kuba imbaraga zo guhindura ibintu mu nzira nziza n’umuyoboro w’ibikorwa bihuriweho by’iterambere ry’igihugu. Mu bibazo bitegereje iyi guverinoma nshya harimo kwita ku bibazo by’ubukungu, bugenda buhoro, ifaranga rijegajega n’itumbagira ry’ibiciro mu gihugu kirusha ibindi ubukungu ku mugabane w’Afurika. Iki gihugu kinafite ibibazo bikomeye by’umutekano muke, harimo ubujura bukorwa n’udutsiko tw’abanyarugomo mu bijyanye na peteroli n’ibiyikomokaho. […]

todayAugust 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%