Afurika yunze ubumwe yahagaritse Niger mu bikorwa byawo byose
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wabaye uhagaritse Niger mu bikorwa byawo byose, biturutse kuri kudeta ya gisirikare iherutse gukorwa muri icyo gihugu. Ni umwanzuro uyu muryango washyize ahagaragara mu itangazo wasohoye kuri uyu wa kabiri ndetse wongera guhamagarira abayoboye kudeta tariki 26 Nyakanga 2023, kurekura Perezida watowe, Mohamed Bazoum kandi bagasubira mu bigo byabo bya gisirikare. Afurika yunze ubumwe n’akanama k’umutekano byakiriye icyemezo cy’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO […]
Post comments (0)