Inkuru Nyamukuru

Misiri na Ethiopia mu bihugu bitandatu byakiriwe muri BRICS

todayAugust 24, 2023

Background
share close

Ibihugu birimo Misiri, Ethiopia, Arabiya Sawudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Irani n’Argentine byemerejwe kwinjira mu muryango wa BRICS.

Uyu mwanzuro wo guha ikaze ibi bihugu bitandatu, wafatiwe mu nama ya 15 y’umuryango wa BRICS yari iteraniye muri Afurika y’Epfo.

Impaka zo kwagura uyu muryango, wari usanzwe ugizwe na Berezile, U Burusiya, U Buhinde, U Bushinwa, na Afurika y’Epfo, zari kw’isonga y’ibyo inama y’iminsi itatu yaberaga i Johannesburg, yagombaga gusuzuma.

Mu gihe ibihugu byose bigize BRICS byumvikanishije ku mugaragaro ko bishyigikiye ko iri tsinda ryaguka mu bijyanye n’ibihugu binyamuryango, gusa habayemo ukutumvikana hagati y’abayobozi, ku bijyanye n’umubare w’ibihugu byakwakirwa n’uburyo byakwihutishwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Ba Gitifu babiri bakurikiranyweho kwambura abaturage

Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abo bayobozi ni abo mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, aho umwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nganzo, undi akaba uw’Akagari ka Va. Mu makuru Kigali Today yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, […]

todayAugust 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%