Abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 80 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu bakazagaruka guteza imbere u Rwanda rwabohereje.
Basabwe ibi mu muhango wo kubasezeraho wabaye ku wa Gatatu tariki 23 Kanama ku cyicaro cya ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko uyu mwaka abanyeshuri bahawe buruse biyongereye bitandukanye n’imyaka yabanje.
Ati: “Muri uyu mwaka, Guverinoma y’u Bushinwa yatanze buruse 80 ku banyeshuri bo mu Rwanda, umubare munini kurusha mu myaka yashize.”
Amwe mu masomo aba banyeshuri baziga harimo ajyanye na siyansi, ikoranabuhanga, ubukungu n’ibindi.
Ambasaderi Wang yabwiye abanyeshuri ko bagira amahirwe akomeye yo kuba u Rwanda rushyira imbere uburezi bwo butuma igihugu kigira abakozi bashoboye bikagira uruhare rufatika mu guhindura ubukungu bw’igihugu.
Ati: “Ndabashishikariza kugera ku ntego zanyu ku rwego rwo hejuru, no kuba indashyikirwa mu masomo mugiye kwiga. Iterambere ry’abaturage bacu rishingiye ku mbaraga za muntu zidacogora mu gushakisha ibintu bishya.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, yasabye abanyeshuri bagiye kwiga mu Bushinwa kwiga cyane kandi bagaharanira kugaruka bafite ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje
Ati: “Abantu bamwe usanga bagwiza impapuro ariko wakurikirana uhasanga nta kintu bafite. Niba tubohereje, turashaka ko muzagaruka hari ubumenyi mwiyongereye.”
Dr Mukankomeje yavuze ko buruse zitangwa na leta y’u Bushinwa zigamije guha abanyeshuri b’abanyarwanda amahirwe yo kunguka ubumenyi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.
Emmanuel Kamanzi, wize mu Bushinwa
Emmanuel Kamanzi, umwe mu bagize umuryango w’abanyeshuri barangije mu Bushinwa yagaragaje ko hari byinshi byo kwigira kuri icyo gihugu cyo muri aziya haba mu ishuri no hanze yacyo ndetse ahamagarira abanyeshuri kuzahitamo neza amasomo azagirira akamaro u Rwanda.
Kuva mu 1980, Abanyarwanda barenga 1500 bamaze gusoza amasomo yabo kuri buruse zitangwa n’u Bushinwa.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nibwo yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhindurirwa inshingano nshya, abasaba kwita ku nshingano bahawe. Abarahiye ni Maj. Gen Albert Murasira yahawe kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Madamu Jeanine Munyeshuli Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari hamwe na Madamu Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko. Perezida Kagame yasabye abarahiriye […]
Post comments (0)