Inkuru Nyamukuru

Niger: Ambasaderi w’u Bufaransa yanze mu gihugu

todayAugust 28, 2023

Background
share close

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger ntiyaraye avuye muri icyo gihugu nk’uko yari yabitegetswe n’umukuru w’agatsiko ka gisirikare kaherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger, Sylvain Itté

Mu ibarwa yashyikirijwe ku wa gatanu, Ambasaderi Sylvain Itté yahawe itegeko ryo kuva muri Niger mu gihe cy’amasaha 48. Ni inyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Niger amushinjije kuba ataritabiriye inama yari yatumiwemo n’ibiro bye.

Mu ibarwa imwirukana, harimo ibirego by’uko igihugu cy’u Bufaransa gikora ibikorwa binyuranyije n’inyungu za Niger.

Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa mbere yatangaje ko Ambasaderi Itte agiye kuguma muri Niger kabone n’ubwo yategetswe kuvayo. Yanenze bikomeye Kandi abakoze kudeta muri icyo gihugu yongeraho ko u bufaransa atari umwanzi wa Niger.

Kuva prezida wa Niger wari watowe mu nzira ya demokarasi akuwe ku butegetsi, umusirikare uyoboye icyo gihugu muri iki gihe amaze imisi ashyira ibibazo abaturage bafite ku gihugu cy’u Bufaransa. Ndetse aherutse guha uburenganzira abasirikare b’Abarusiya bo mu mutwe wigenga wa Wagner kuza gufasha igihugu cye.

Perezida Macron yamaganye kandi abavuga ko kunangira kwa Ambasaderi Sylvain Itté bishobora kugira ingaruka mbi, asobanura ko atazava muri Niger nubwo yabanganirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guverineri Habitegeko na Mukamana wari ushinzwe iby’ubutaka bakuwe mu nshingano

Izi mpinduka zaturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w'Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kanama 2023. Itangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe yahagaritse aba bayobozi ku nshingano zabo ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 14 /2013 ryo kuwa 25/3/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9. Habitegeko yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba muri Werurwe 2021 avuye ku buyobozi […]

todayAugust 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%