Minisitiri Shyaka yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda
Ejo ku cyumweru, abayoboke b’idini ya Islam bakoze irushanwa ryo gusoma korowani mu mugi wa Kigali. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Professeur Shyaka Anastase wari witabiriey iri rushanwa yasabye Abayislamu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iyabo bw’umwihariko hagamijwe iterambere. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abana 51 baturuka mu bihugu 25 bya Afurika, ritsindwa n’umwana w’imyaka 12 wo mu gihugu cya kenya. Uwo mwana akaba yarahembwe asaga miliyoni 2.4Frw. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)