Inkuru Nyamukuru

Imiryango yahohotewe muri Uganda yaregeye indishyi

todayJune 17, 2019 39

Background
share close

Program Abanyarwanda bakorewe iyicarubozo n’urwego rw’iperereza rwa gisirikare muri Uganda (CMI) batanze ikirego mu rukiko rw’ umuryango wa Africa y’uburasirazuba (East African Court of justice).
Mu kirego cyabo barasaba indishyi y’akabararo ya Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorari y’America, nyuma yo gukubitwa, gutotezwa no gufungwa bazira amaherere.
Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance, bari hamwe n’uwitwa Hakorimana Musoni Venant nib o batanze ikirego bafashijwe n’umwunganizi mu mategeko Maitre Richard Mugisha.

Umva Maitre Richard Mugisha Hano:

Abagiriwe nabi bose babwirwaga ko bari cyangwa bajya muri icyo gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ari abatasi ba leta y’u Rwanda.
Urubanza rw’abo banyarwanda n’abandi Maitre Mugisha yavuze ko bamugejejeho icyifuzo cyo kubunganira, ruzabera Arusha muri Tanzania aho Mugisha azaburana n’uzaba ahagarariye Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%