Inkuru Nyamukuru

Ishyaka NUP rya Bobi Wine ryatangaje ko yatawe muri yombi

todayOctober 5, 2023

Background
share close

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na leta ya Uganda ryatangaje ko umuyobozi waryo, Bobi Wine, kuri uyu wa kane, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege cy’I Entebbe.

Ni mu gihe yari atashye avuye mu rugendo mu mahanga. Nyamara polisi yo yatangaje ko yamuherekeje kugera iwe murugo. Amashusho y’ishyaka rya Bobi Wine, National Unity Platform, NUP, ryashize ku rubuga X, yamwerekanye ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Ni nyuma y’uko avuye mu ndege ku kibuga cy’indege cya Entebbe. Umwe mu bakorana nawe yumvikanye kuri videwo arimo abaza iyo bari bamujyanye. Mathias Mpuuga, ayoboye ishyaka rya NUP, mu nteko ishingamategeko yashyize ubutumwa ku rubuga X, aho yatangaje ko leta ya Uganda yataye muri yombi umuyobozi wabo ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege.

Yavuze ko bari baje kumwakira, nyamara abashinzwe umutekano ntibanatumye bagira icyo bavugana. Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango, we yatangaje ko inzego zishinzwe umutekano zaherekeje Bobi Wine zimugeza iwe murugo.

Mu myaka ya vuba nibwo Robert Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina ry’iritazirano rya Bobi Wine, yabaye umunyapolitike ukomeye urwanya ubutegetsi bwa Prezida wa Uganda, Yoweri Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986.

Bobi Wine yasoreje ku mwanya wa kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2021. Icyo gihe yavuze ko ayo matora yaranzwe n’uburiganya. Abatavuga rumwe na leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu banenga bikomeye Perezida Museveni bamushinja gukandamiza abatavuga rumwe na leta.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Producer Li John watinyuwe kuririmba na Jay Polly yasohoye indirimbo yise ‘Ndagukunda’

Producer Li John, umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma yo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndagutinya’, yiyemeza kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga. Producer Li John Iradukunda Jean Aimé, wahisemo kuvanga ubuhanzi, kwandika no gutunganya indirimbo, kuva yashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Imbunda’, arakataje mu gukora ibihangano byinshi ndetse no kugeza umuziki we ku ruhando mpuzamahanga. Producer Li John, ubwo yari mu […]

todayOctober 5, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%