Inkuru Nyamukuru

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri AU

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba (ibumoso) na Musa Faki Mahamat

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, wari aherutse gusoza imirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, ni we Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Ethiopia, aho yasimbuye Hope Tumukunde Gasatura, wari usoje manda ye.

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, yatangaje ko Ambasaderi Karamba yaganiriye na Musa Faki Mahamat ku ngingo zitandukanye, zirimo amavugurura muri AU ndetse bombi bemeranya kwimakaza gutsura umubano mu kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za AU.

Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, ku ya 4 Ukwakira 2023, nibwo yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musalia Mudavadi wo muri Kenya yazaniye ubutumwa Perezida Kagame

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, Musalia Mudavadi. Mudavadi ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, akaba yazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Kenya , William Ruto. Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi yazaniye mugenzi […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%