Inkuru Nyamukuru

Yafatanywe Litiro zirenga 200 za mazutu acyekwaho gucuruza binyuranyije n’amategeko

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yafatiwe iwe mu rugo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, ari naho yazigurishirizaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko uriya muturage yiyemeje kubika no gucururiza  iwe mu rugo mazutu, ngo kubera ko yabonaga ibiciro byayo birimo kuzamuka.

SP Twajamahoro avuga ko ibyakozwe n’uriya muturage bitemewe n’amategeko ndetse bishobora no guteza impanuka bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’abaturanyi.

Yagize ati: “Amategeko arahari agena uko ibikomoka kuri Peteroli bibikwa,  uko bicuruzwa n’uwemerewe kubicuruza kandi bigacururizwa ahantu hazwi ni ukuvuga ku ma sitasiyo yemewe.”

Yunzemo ati: “Uriya rero wihaye gusa nk’uyirangura ahantu na ho hatazwi, akajya kuyibika iwe agamije kuzajya ayicuruza ntabwo byemewe n’amategeko. Harimo ingaruka nyinshi kuko umwana cyangwa undi umuntu ashobora gucana ikibiriti cyangwa iriya mazutu igahura n’ikibatsi cy’umuriro, abari muri iyo nzu bose bagashya, imitungo yabo ikahatikirira ndetse n’abaturanyi babo bakabigenderamo.”

SP Twajamahoro yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya muturage afatwa, akanafatanwa iriya mazutu itaragira ibyo yangiza, aboneraho gukangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bintu byose babona bishbora guteza umutekano mucye.

Uwafashwe na mazutu yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza rikomeze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri AU

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba (ibumoso) na Musa Faki Mahamat Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, wari aherutse gusoza imirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, ni we Ambasaderi mushya […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%