Narges Mohammadi, impirimbanyi y’uburenganzira y’umunya Irani ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro cy’uyu mwaka. Ni igihembo yegukanye ari mu buroko.
Abatanga iki gihembo bavuze ko agihawe mu kuzirikana ubutarambirwa bwe mu guharanira uburenganzira bwa muntu na demukarasi ndetse no kurwanya igihano cy’urupfu.
Ifungwa riheruka rya Mohammadi hari mu 2021 nyuma yo kwitabira imihango yo gushyingura umuntu wiciwe mu myigaragambyo yaturutse kw’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Afungiye muri gereza ya Evin Prison y’i Teheran izwiho kuba mbi cyane. Mu bayifungirwamo haba harimo abakekwaho ko hari ibyo baba bakorana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi hamwe n’imfungwa za politiki.
Narges Mohammadi abaye umugore wa 19 utsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro, akaba n’umunyayirani wa kabiri, nyuma ya Shirin Ebadi, impirimbandi y’uburenganzira bwa muntu yagitsindiye muw’2003.
Umwaka ushize Ales Bialiatski, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu y’umunyabiyerorusiya ni we wari watsindiye iki gihembo. Nawe yagitsindiye ari muri gereza kandi na n’ubu aracyafunzwe.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yafatiwe iwe mu rugo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, ari naho yazigurishirizaga. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro […]
Post comments (0)