Inkuru Nyamukuru

Umukobwa wa Obama, Malia Obama, yafotowe atumura itabi mu ruhame

todayOctober 7, 2023

Background
share close

Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yagaragaye mu ruhame atumura itabi i Los Angeles.

Malia Obama, umukobwa wa Barrack Obama wabaye Perezida wa USA

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yafotorewe ku mihanda y’i Los Angeles, tariki 04 Ukwakira 2023, ari kumwe na bamwe mu nshuti ze.

Malia Obama ntabwo aribwo bwa mbere afotowe n’abapaparazi atumura itabi mu ruhame nk’uko ikinyamakuru Pagesix kibitangaza.

Ubwo yafotorwaga anywa itabi, hari mu Iserukiramuco Lollapalooza ryaberaga muri Chicago mu 2016.

Yongeye gufotorwa ari mu rindi serukiramuco ryaberaga i Philadelphia nyuma y’ibyumweru, nabwo ari gutumura itabi ndetse bihurirana no kuba yari yambaye umupira uriho amagambo agira ati: “Itabi ririca”.

Malia Obama yafotowe ari kumwe n’inshuti ze

Ingeso yo kunywa itabi isa nk’aho iri muri uyu muryango wa Perezida Obama, kuko murumuna wa Malia ari we Sasha Obama, aherutse kugaragara na we anywa itabi ubwo yavaga mu birori by’umunsi mukuru w’abakozi i Los Angeles mu kwezi gushize.

Malia na Sasha iyi ngeso bashobora kuba bayikomora kuri se, wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 62, mu bihe byashize yigeze gutangaza ko yari yarabaswe no kunywa itabi, ku buryo yashoboraga kunywa itabi rirenga 10 ku munsi.

Icyakora, mbere y’amatora yo mu 2008, Barack Obama yari yarasezeranyije umugore we Michelle Obama ko azarireka.

Mu 2020 mu gitabo Obama yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko umukobwa we w’imfura, Malia Obama w’imyaka 25 ari mu bamufashije kureka itabi. Obama yayoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2017.

Malia Obama yagiye agaragara mu bihe bitandukanye atumura itabi. Aha yari kumwe n’inshuti ye, ndetse banasomanira mu muhanda

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bateye ibiti

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira,  abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri Sudani y'Epfo (UNMISS), mu Ntara ya Upper Nile, agace ka Malakal, bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti. Iki gikorwa bakoze mu rwego rwo kurengera ibidikikije, kitabiriwe  n’abarimo umuyobozi wa Malakal Yohenes Kimo, bamwe mu bakozi b’umuryango w’abibumbye muri ako gace n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage bahatuye. Bateye ibiti ahakikije ikigo cy'urubyiruko no mu nkambi […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%