Inkuru Nyamukuru

Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basobanuriwe ibikorwa bya RDF

todayOctober 7, 2023

Background
share close

Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahawe ikiganiro ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu no mu Karere muri rusange.

Ni ikiganiro cyatangiwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, giherereye ku Kimihurura, ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza.

Ubwo yabahaga ikaze, umuyobozi mukuru ushinzwe imibanire n’amahanga mu Ngabo z’Igihugu, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko iki kiganiro ari ingirakamaro mu gukomeza kumva neza ibikorwa bya RDF, hamwe n’imikoranire myiza ya gisirikare y’ibihugu by’inshuti.

Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimye ubwitabire bw’abahagarariye ibihugu byabo, avuga ko bigaragaza agaciro baha ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Iki kiganiro cyakurikiwe no kungurana ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho, aho aba basirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baboneyeho umwanya wo kugira ibibazo bitandukanye babaza, ndetse babihererwa ubusobanuro.

Nyuma y’iki kiganiro abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’umutwe ushinzwe ibikorwa bya ‘Engineering’ mu Ngabo z’u Rwanda, aho bagejejweho imikorere y’uyu mutwe ndetse banasura bimwe mu bikoresho byawo bitandukanye.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Col Didier Calmant, yashimiye amahirwe bahawe yo kwitabira ibiganiro ashimangira ko byabafashije cyane, gusobanukirwa neza imikorere ya RDF.

Iki biganiro cyateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane bwa gisirikare muri RDF, bikaba byaritabiriwe n’abagera kuri 31 barimo abasirikare bahagarariye ibihugu 25 aribyo Algeria, Angola, u Bubiligi, Kanada, u Bushinwa, Danemark, Misiri, u Bufaransa, Ghana, u Budage, u Buyapani, Kenya, Namibia, Nigeria, u Buholandi, Pologne, Repubulika ya Koreya y’Epfo, u Burusiya, Sweden, Turkey, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zambia, Zimbabwe.

Hari kandi abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na ICRC.

RDF ihora itegura ibiganiro bigamije kugaragaza amakuru y’umutekano, mu rwego rwo kugaragariza aba basirikare bahagarariye ibihugu byabo yaba abafite icyicaro mu Rwanda no hanze yarwo, mu kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano uko wifashe ku rwego rw’Igihugu, mu turere ndetse n’amahanga hagamijwe guteza imbere ubufatanye hagati ya RDF n’igisirikare cy’ibindi bihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatashye ikigo IRCAD cy’ubushakashatsi n’amahugurwa kuri kanseri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bafunguye ku mugaragaro ishami ry’Afurika ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Ubuvuzi cya IRCAD Africa, rizajya ryifashishwa mu bushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi. Perezida Kagame yashimiye IRCAD kuba yaremeye gufungura iri shami mu Rwanda, yagaragaje amateka meza y’amahitamo, ko gushora imari mu Rwanda kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ari iby’igiciro kandi u […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%