Inkuru Nyamukuru

Umubikira n’Umufurere biyemeje kurushinga

todayOctober 9, 2023

Background
share close

Umubikira witwa Dusenge Enathe na Furere Muhire Jean Pierre biyemeje ku bana nk’umugore n’umugabo, basezera umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’Umuyobozi wa HVP-Gatagara, Furere Kizito Misago tariki 9 Ukwakira 2023, avuga ko aba bombi basezeye bakandika amabaruwa amenyesha umuryango babarizwagamo w’Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité), Ishami ryawo rikorera mu Kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, bayageza ku buyobozi bavuga ko batazakomeza kwiyegurira Imana.

Furere Kizito avuga ko aba bombi bakoraga mu kigo abereye umuyobozi aho Muhire Jean Pierre yari ashinzwe ibikoresho, naho umubikira Dusenge Enathe akaba yari ashinzwe kwakira abagana ivuriro (receptionist).

Furere Muhire Jean Pierre ni we wabanje gutanga ibaruwa isezera, Umubikira Dusenge Enathe hashize iminsi mike na we arasezera, aba bose bakaba barasezeye mu cyumweru gishize.

Ati “Rwose barasezeye ariko amakuru twumva ni uko bashobora kuba batarasezeye ababyeyi kuko ubu ngo bari muri Kayonza ni ho batuye, gusa ni amakuru twumva ntabwo tubizi neza kuko bagiye ntawe babwiye ibyo bagiyemo”.

Umubikira Dusenge Enathe mu myambaro isanzwe

Furere Kizito avuga ko amakuru y’uko baba baragiye kwibanira nk’umugore n’umugabo yaturutse ku mafoto babonye ku mbuga nkoranyambaga bifotozanyije bambaye imyenda isa.

Ati “Nkurikije amafoto nabonye bigaragara ko ariya mazi ari ayo kuri Muhazi, buriya rero bombi bavuka ahantu hatandukanye kuko Soeur Dusenge avuka muri Cyangungu naho Furere Muhire akavuka muri Zaza”.

Ubucuti bw’uyu mufurere n’umubikira babugize ibanga rikomeye cyane kuko ubwo bakoranaga ntawabashije kubimenya nk’uko Furere Kizito akomeza abisobanura.

Ati “Erega hari uburyo bwinshi bwo kuba abantu bapanga gahunda ntihagire ubimenya kuko bakoresha za telefone bandikirana banahamagarana, bashobora gukoresha ‘email’ ntihangire ubimenya”.

Furere Kizito avuga ko mugenzi we Muhire wasezeye yagiraga amagambo make, bikaba byari bigoye cyane kumenya icyo atekereza ndetse n’uwo mubikira yitondaga cyane ku buryo ntawaketse ko bafitanye ubucuti bwihariye hagati yabo.

Ati “Iyo tubimenya twari kubaganiriza cyane ko bari bamaze igihe gito bakoze amasezerano ya burundu, kuko bari bamaze umwaka umwe gusa”.

Furere Kizito avuga ko kuba basezeye nta gikuba cyacitse kuko ibyo bakoze na byo ari amahitamo yabo.

Biravugwa ko aba bombi biyemeje kuva mu byo kwiyegurira Imana bakibanira nk’umugabo n’umugore

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Profeseri Claudia Goldin yahawe igihembo cya Nobel mu by’ubukungu

Umunyamerika-kazi Prof. Claudia Goldin ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu cyiciro cy’ubukungu cyatanzwe kuri uyu wa mbere. Madamu Goldin, iki gihembo yagiherewe ubushakashatsi bwe abatanga igihembo bavuze ko bwafashije mu kumvikanisha uruhare rw’abagore ku isoko ry’umurimo. Akanama nkemurampaka kavuze ko Madamu Goldin w’imyaka 77 y’amavuko usanzwe ari umwarimu kuri kaminuza ya Harvard muri Amerika, yatoranyijwe ngo ahabwe iki gihembo ku bwo kuba yarafashije gusobanukirwa umusaruro w’abagore ku isoko ry’umurimo. […]

todayOctober 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%