Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Amerika

todayOctober 9, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye na Mike Rounds wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y’icyo gihugu, hamwe n’itsinda ayoboye, baganira ku mubano w’u Rwanda na Amerika ndetse n’izindi ngingo zireba Akarere n’Isi muri rusange.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame, baganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Izi ntumwa za Amerika kandi zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, baganira ku bufatanye n’imikoranire mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Minisitiri Marizamunda yari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki 28 Nyakanga 2023 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Capitol.

U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kirere yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022. Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere no guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

Aya masezerano azwi nka Artemis agamije kugena uburyo ibihugu byo ku isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubikira n’Umufurere biyemeje kurushinga

Umubikira witwa Dusenge Enathe na Furere Muhire Jean Pierre biyemeje ku bana nk’umugore n’umugabo, basezera umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Amakuru Kigali Today yatangarijwe n’Umuyobozi wa HVP-Gatagara, Furere Kizito Misago tariki 9 Ukwakira 2023, avuga ko aba bombi basezeye bakandika amabaruwa amenyesha umuryango babarizwagamo w’Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité), Ishami ryawo rikorera mu Kigo cya HVP-Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, bayageza ku buyobozi bavuga ko […]

todayOctober 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%