Inkuru Nyamukuru

Niger: Biravugwa ko Mohamed Bazoum yafashwe agiye gutoroka igihugu

todayOctober 20, 2023

Background
share close

Abagize Guverinoma y’inzibacyuho mu gihugu cya Niger, batangaje ko Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa w’icyo gihugu, yafashwe agiye gutoroka.

Bazoum yagerageje gutoroka we n’umuryango we, abatetsi be ndetse n’abamucungira umutekano, bari bateguye guhunga igihugu hifashishijwe indege ya Kajugujugu, bakerekeza mu gihugu cya Nigeria.

Umuvugizi w’igisirikare kiyoboye igihugu inzibacyuho, Amadou Abdramane yatangaje ko umugabi wo gutoroka wamenyekanye utarashyirwa mu bikorwa ugahita uburizwamo.

Mohamed Bazoum kuva yahirikwa ku butegetsi tariki ya 26 Nyakanga 2023, n’itsinda ry’igisirikare bagatangira kugenzura ibikorwa byose bya Guverinoma, yakomeje gufungirwa mu rugo rwe.

Gen. Abdourahamane Tchiani, wari umaze imyaka 12 ayobora umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu, ni we wagiye ku butegetsi nyuma ya coup d’état.

Zimwe mu mpamvu zatangajwe zatumye ahirikwa ku butegetsi, ngo ni ukubera ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeza kwiyongera muri Niger, biturutse ku mitwe y’abarwanyi biyitirira idini ya kiyisilamu.

Bazoum yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amahanga muri rusange, kumufasha gusubira ku butegetsi nyuma yo guhirikwa n’agatsiko k’abasirikare bamurindaga, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko kugeza n’ubu aracyafungiye mu rugo iwe n’umuryango we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Amerika

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye na Mike Rounds wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y’icyo gihugu, hamwe n’itsinda ayoboye, baganira ku mubano w’u Rwanda na Amerika ndetse n’izindi ngingo zireba Akarere n’Isi muri rusange. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame, baganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati […]

todayOctober 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%