Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’intumwa za AU zasuye Polisi y’u Rwanda

todayOctober 21, 2023 1

Background
share close

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, itsinda ry’intumwa zoherejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurengera abagore, amahoro n’umutekano riyobowe na Madamu Ouriatou Danfakha zasuye Polisi y’u Rwanda.

Bakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi mu gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano z’abagore mu kugarura no kubaka amahoro, ibikorwa byo gufasha no gutabara imbabare mu kongera kwiyubaka kw’ibihugu nyuma y’amakimbirane.

DIGP Ujeneza yagize ati: “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko. Abanyarwanda bose baravukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana kandi Itegeko ribarengera ku buryo bumwe. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. 

Hakubiyemo ko uruhare rwa buri wese abagore n’abagabo rukenewe mu kubaka umutekano w’igihugu n’iterambere, byumvikanisha ko iyo hagira usigara inyuma byari kugira ingaruka ku nzira yo kubaka igihugu no guteza imbere umuryango nyarwanda nyuma y’amakimbirane.”

Yagarutse ku bijyanye no guteza imbere uburinganire muri Polisi y’u Rwanda no kuba u Rwanda rufite abapolisikazi boherezwa mu bikorwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kuba harashyizweho ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ubukangurambaga bwo kurirwanya n’inama ihuza abapolisikazi iba buri mwaka igamije gushimangira uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no guteza imbere uruhare rwabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Kuri ubu, abagore bagize 23% muri Polisi y’u Rwanda. u Rwanda rwatangiye kwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi mu mwaka wa 2005, ubu ni rwo ruza ku isonga mu gutanga umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, aho rufite umutwe ugizwe n’umubare munini w’abapolisikazi  boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kandi uyobowe n’umupolisi w’umugore.

Umwanzuro w’1325 w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano werekeranye n’uruhare rw’abagore bo mu nzego z’umutekano mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku Isi, wabaye ishingiro ry’indi myanzuro  isaba ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyiraho uburyo umugore yarushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, ndetse n’uburyo yakomeza gutanga umusanzu mu gukumira no guhosha amakimbirane. 

Iyo myanzuro igaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho Umuryango Mpuzamahanga usabwa guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ikagaragaza kandi ko amahoro arambye ashingiye kuri Politiki nziza, umutekano usesuye, iterambere n’uburenganzira bwa muntu burimo ubushingiye ku buringanire bw’abagore n’abagabo.

Mu ijambo rye, Danfakha yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu cyo kwigiraho.

Yagize ati: “Twaje nka Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kwigira ku bagore b’u Rwanda, gahunda y’amahoro n’umutekano n’uburyo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa; guhitamo imikorere myiza kugira ngo ibibazo umugore agihura na byo n’ibikibangamiye amahoro n’umutekano ku mugabane w’Afurika bibashe gusuzumwa.”

Yongeyeho ati: “Kugeza ubu, twahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo Polisi, kandi twabashije kugirana ibiganiro imbonankubone. Twabashije kwibonera ibyo u Rwanda rwakoze mu bijyanye no kongerera ubushobozi abagore no kubaka amahoro n’umutekano.”

Yavuze ko hari byinshi bishimiye birimo; uburyo ubushake bwa politiki bwakoreshejwe mu bikorwa byihariye biteza imbere igihugu n’abagituye; uruhare rw’abagore mu gufata ibyemezo, imiterere y’ubuyobozi bwa Polisi, imbaraga Polisi yashyize mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imikorere y’ikigo cy’indashyikirwa mu Karere cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, agaragaza ko  imbaraga n’ibikorwa by’indashyikirwa bigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Rwanda biboneye bikwiye kubera n’ahandi icyitegererezo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa banki y’isi baganira ku gushimangira ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa banki yisi mu Rwanda, Dr. Sahr Kpundeh, bagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi banki. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MINAFET, yatangaje ko ibiganiro aba bayobozi bagiranye byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023. Yagize iti: "Minisitiri Dr Biruta n’Umuyobozi mushya wa banki y’isi Dr. Sahr Kpundeh, baganiriye ku ngingo zirimo uburyo […]

todayOctober 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%