Inkuru Nyamukuru

BNR yafunze Forex Bureaus esheshatu zizira kwimana Amadolari

todayOctober 28, 2023

Background
share close

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Amadolari ya Amerika yabuze ku isoko. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa. Abayacuruza na bo bashimangira ko nta madolari ari ku isoko.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo, Kigali Today yegereye Banki Nkuru y’u Rwanda, maze iyibaza icyaba gitera iri bura ry’Amadolari ku isoko nk’uko bivugwa. Mu gusubiza iki kibazo, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, bwana John Rwangombwa, yavuze ko ibyo atari byo, ko ahubwo abakeneye Amadolari ari benshi ariko bitavuze ko abayacuruza bayabuze burundu.

Guverineri Rwangombwa yagize ati: “Ayo makuru si yo rwose. Ntabwo Amadolari yabuze burundu ku isoko ku buryo uwayakenera atayabona. Ahubwo kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, abakeneye Amadolari bariyongereye gusa ntibikuraho ko abakora ubwo bucuruzi bakomeza gukora. Abavuga ko yabuze burundu barabeshya kuko iyo turebye buri cyumweru hacuruzwa miliyoni 10 z’Amadolari. None se ayo yaba ava he niba koko ntayo ari ku isoko nk’uko mubivuga? Ubu ahubwo yarabonetse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ashize nka Kamena na Nyakanga.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ariko akomeza avuga ko hagaragaye igisa n’amanyanga muri ubu bucuruzi aho abafite Amadolari bayimana nkana, ndetse hanakozwe ubugenzuzi, aho bigaragaye hafatwa ingamba.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize twakoze ubugenzuzi, maze abakozi bacu bagana Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko dutungurwa n’uko bayabimana nyamara bayafite, nyamara haza abandi nyuma bakayabaha. Ibyo rero twarabibonye na camera zabo zirabyerekana ndetse bamwe baranahanwa abandi barahagarikwa.”

Guverineri Rwangombwa yunzemo ati: “Mu cyumweru kimwe gusa Forex Bureaus esheshatu (6) zarafunzwe, izindi zirenga 10 zihabwa ibihano birimo gucibwa amande.”

Abacuruza Amadolari bayimana nkana baraburirwa

Ushobora kwibaza impamvu umuntu wavuye mu rugo aje gucuruza, abona umukiriya amugana ariko akanga kumuha Amadolari kandi ayafite.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari ababikora nkana bagamije ko Amadolari akomeza kubura maze bigatuma igiciro cyayo gitumbagira bityo bakarushaho kunguka.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abakora ubu bucuruzi bagirwa inama yo kureka ibisa bityo kuko abazabifatirwamo bazajya babihanirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burundi: IGP Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya EAPCCO

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya 25 y'Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu by'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO) yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira. Inama ya EAPCCO ihuza abayobozi bakuru ba Polisi (CPC), yayobowe na Visi-Perezida w'u Burundi, Bazombanza Prosper, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: "Kwifashisha ubushobozi bw'inzego za Polisi mu Karere mu guteza imbere ubufatanye mu […]

todayOctober 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%