Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa gatanu, yasabye ko haba agahenge mu ntamabara hagati ya Israheli n’umutwe wa Hamas kugirango abasivile bo mu ntara ya Gaza babashe kurindwa.
Yakomeje avuga ko umwanzuro Israheli yafashe wo gufunga amayira yose yinjira n’asohoka muri Gaza kuburyo nta kintu kinjira cyangwa ngo gisohoke, kugaba ibitero ititaye ku baturage, ndetse n’ibitero iteganya kugaba ikoresheje ingabo zirwanira ku butaka ari ibintu bibangamiye bikomeye abasivile.
Yasabye ko habaho agahenge mu rwego rwo kurinda abaturage muri Gaza bazahajwe n’ibitero by’ibisasu bya Israheri. Ibyo bitero byatangiye guterwa muri Gaza mu rwego rwo gusubiza umutwe wa Hamas wagabye kuri icyo gihugu ku ya 7 Ukwakira uyu mwaka.
Kuri uyu wa gatanu, igisirikare cya Israheli cyashinje umutwe wa Hamas ko ukoresha ibitaro mu ntara ya Gaza nk’ahantu bategurira ibitero ku butaka bwa Israheli. Ni mu gihe imirwano yo igikomeje mu ntara ya Gaza.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israheli, Daniel Hagari, yabwiye abamenyamakuru, ko abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagaba ibitero bari mu bitaro mu ntara ya Gaza.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buratangaza ko inyamaswa muri iyi pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w’ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w’intare zazanywemo ari eshanu mu 2015 ubu zikaba zimaze kwikuba inshuro hafi 30. Mu nyigo iyi pariki yakoze mu cyumweru cya mbere cya Kanama ya 2022 n’iy’uyu mwaka wa 2023, imibare y’ibanze igaragaza ko […]
Post comments (0)