Inkuru Nyamukuru

Kiliziya Gatolika y’i Kabuga yahaye umugisha imva z’abashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo

todayNovember 4, 2023

Background
share close

Abarenga 400 bafite ababo bitabye Imana bashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, basomewe Misa muri Kiliziya Gatolika y’i Kabuga, nyuma habaho no guha umugisha imva z’abo bitabye Imana.

Hanje kubaho igitambo cya Misa yo gusabira abashyinguye i Rusororo

Iyi misa yabaye ku wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, kuva saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gutangira ukwezi kwahariwe gusabira abitabye Imana muri Kiliziya Gatolika hose ku Isi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika y’i Kabuga, Ildéphonse Bizimungu, yavuze ko ari umuhango ujya witabirwa n’abapadiri benshi baba bashinzwe buri wese mu basabye Misa, nyuma hakabaho kujya ku irimbi ry’i Rusororo gutera amazi y’umugisha ku mva z’ababo bitabye Imana.

Padiri Bizimungu agira ati “Ni ya mihango isanzwe dukora dusabira abitabye Imana, tuba turi benshi abapadiri baba bahari, iyo tugezeyo buri wese ahagarara ku mva y’umuntu we, tukagenda tubasangayo tukayiha umugisha (guteraho amazi y’umugisha).”

Ni Misa yasabwe n’abatari bake

Padiri Bizimungu avuga ko gahunda yo gusabira abitabye Imana bashyinguwe i Rusororo, no guha umugisha imva zaho isanzweho kuva mu mwaka ushize, ariko ko gusabira abapfuye muri rusange ari umuhango uhoraho wa Kiliziya Gatolika.

Padiri Bizimungu ati “Mu kwemera kwacu amasengesho tuvuga dusabira abitabye Imana abagirira akamaro, ndetse n’ayabo iyo bageze iyo bajya natwe atugirira akamaro.”

Mbere yo kujya gukorera uwo muhango i Rusororo, abapadiri batandukanye babanje kujya kuwukorera muri Kiliziya zigize Paruwasi ya Kabuga, harimo iya Muyumbu na Ruhanga.

Imva zahawe umugisha

Padiri Bizimungu avuga ko nta kiguzi bisaba kugira ngo umuntu asabire Misa umuntu we witabye Imana, ariko ko hari ituro, ryitwa iryo gusabira uwitabye Imana, batanga rijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Uwitwa Mugabe Raoul wari mu basabye Misa y’umuntu wabo witabye Imana, avuga ko isengesho ryo gusabira uwe rifite agaciro mu myemerere ye.

Birashimangirwa na Uwayisaba Philomène waje gusabira umubyeyi we Nyirantuye Esperance, washyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, akaba agira ati “Ubu ntabwo tuba turi intungane 100%, (gusabirwa k’uwapfuye) ni isukuro tunyuramo kugira ngo tubone gusanga Imana.”

Uwayisaba yasuye imva y’umubyeyi we

Kiliziya Gatolika ivuga ko bamwe mu bantu bavuye mu mubiri, roho zabo ziri ahitwa muri Purigatori (aho basukurirwa), izindi zikaba ngo zaratsinze zikagera mu ijuru ari zo zitwa abatagatifu, mu gihe abantu bakiriho bo baba bakiri mu rugendo.

Abifuje ko ababo bapfuye basomerwa Misa bari bamaze icyumweru kirenga bajya kwiyandikisha, mu bukarani bwa Paruwasi ya Kabuga kugeza ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023.

Uwayisenga avuga ko gusabirwa k’uwapfuye ari isukuro anyuramo akabona gusanga Imana

Reba Ibindi muri iyi Videwo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act. Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA Iri huriro rya AGOA 2023 ryatangiye kuva tariki ya 2 Ugushyingo rikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho riri kubera […]

todayNovember 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%