Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).
Bytangajwe muri raporo y’iki kigo igaragaza uko ubucukuzi buhagaze kuva muri Nyakanga na Nzeri 2023, yashyizwe hanze ku wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023.
Muri aya mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n’ibiro 294.717 muri Nyakanga yari afite agaciro ka $ 5.367.704, muri Kanama hacuruzwa ibiro 415.482 bifite agaciro ka $ 6.906.567, n’aho muri Nzeri hacuruzwa ibiro 440.176 bifite agaciro ka $ 6.783.099.
Umusaruro wa Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Nyakanga, wanganaga n’ibiro 189.183 bifite agaciro ka $ 8.145.587, muri Kanama hacuruzwa ibiro 141.658 byinjiza $ 5.827.562 mugihe muri Nzeri hacurujwe ibiro 208.155, bifite agaciro ka $ 9,313,654.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko umwanzurowa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gukura igihugu cye muri gahunda ya AGOA, ijyanye n'ubufatanye hagati ya Amerika, n’ibihugu byo muri Afurika, ntacyo uzahindura. Perezida Museveni mu cyumweru gishize nibwo yavuze ko Abanya-Uganda batakangwa no kuba Leta ya Amerika yarafashe umwanzuro wo gukura igihugu cyabo ku rutonde rw’ibihugu bikura inyungu muri AGOA. Iyo gahunda igenewe koroshya ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu byo […]
Post comments (0)