Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Ikamyo yagonze uruzitiro rw’ishuri

todayNovember 8, 2023

Background
share close

Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.

Ikamyo yakoze impanuka igonga uruzitiro rw’ishuri rya Kagarama

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yatangarije Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023 aribwo iyo kamyo ifite Pulake z’i Burundi yakoze impanuka, ikaba yavaga i Nyanza igana Kicukiro Santere. Yari ipakiye amabati ibihumbi 20 igeze hafi y’ishuri rya Kagarama, shoferi ayiyobora nabi, yangiza indabo na yo ubwayo irangirika kuko yanahirimye.

SSP Irere ati “Ni byo koko impanuka yabaye ariko ntawe yahitanye, uretse ibyo yangirije, gusa ntiharamenyekana icyateye impanuka, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye niba atari imodoka yabuze feri cyangwa atari ikibazo cy’umuvuduko umushoferi ataringanije, bigatuma ita umuhanda hakabaho iyo mpanuka”.

Umushoferi ntacyo yabaye

SSP Irere atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabizigabwo kubahiriza ibyapa, bakaringaniza umuvuduko, by’umwihariko abatwara amakamyo ko bagomba kumenya uburemere bw’ibinyabiziga batwara, bakirinda umuvuduko ukabije kuko biri mu biteza impanuka mu muhanda.

Yibukije ko bagomba no kugenzura ubuzima bwabyo, ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda.

Ikindi Umuvugizi wa Polisi asaba abatwara ibinyabiziga, ni ukwirinda telefone igihe batwaye, kubera ko bimaze kugaragara ko hari n’abakora impanuka bitewe no kurangarira kuri telefone.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame asanga abashoramari bakwiye guhanga amaso Afurika

Perezida Paul Kagame yavuze ko imyumvire y’uko ishoramari muri Afurika rigoye kurikora idakwiye kuko uyu umugabane ufite amahirwe mu ishoramari nk’aboneka ahandi ku Isi ndetse ukagira n’akarusho k’abaturage bari mu nzira y’iterambere. Ibi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Norrsken House Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ahubatse iki kigo gikoreramo amakompanyi atandukanye akora ibijyanye n’ikoranabuhanga kikanabafasha kubahuza […]

todayNovember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%