Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze ‘Yaka Mwana’ umenyerewe muri filime zo gusetsa

todayNovember 9, 2023

Background
share close

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thiery B. Murangira, yatangaje ko uwitwa Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana afunze, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Yaka Mwana

Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro rishyira itariki 09 Ugushyingo 2023, bugira buti “Gasore Pacifique uzwi ku izina rya ‘Yaka Mwana’ arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro”.

Gasore Pacifique yamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina Filime na comedie (zisetsa), zakunze kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho akunze no kugaragara kenshi mu biganiro bihita ku mashene ya You Tube.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarenga 30 barirukanywe abandi baregura mu gihe kitarenze umwaka

Umwaka wa 2023, usoje abayobozi basaga 30 birukanwe abandi begura mu nshingano zabo, kubera ibintu binyuranye birimo ubusinzi, ruswa (indonke), kunyereza ibya rubanda, kunanirwa gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kutubahiriza inshingano, kwitwaza ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite n’ibindi nk’uko amatangazo abakuraho yabisobanuye ibindi bigatangazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Mu kumenya ibyaranze uyu mwaka mu mikorere y’abayobozi, Kigali Today yabateguriye icyegeranyo ku bayobozi basaga 30 batahiriwe n’uyu mwaka nyuma y’uko bamwe beguye, […]

todayNovember 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%