Inkuru Nyamukuru

Inyeshyamba zo muri Yemen zahanuye drone y’Amerika

todayNovember 9, 2023

Background
share close

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen bivugwa ko zishyigikiwe na Iran, zahanuye indege nto ya gisirikare ya Amerika itarimo umupilote (drone).

Umwe mu bayobozi ba Amerika yavuze ko iyo drone yo mu bwoko bwa MQ9 yahanuriwe ku nkombe ya Yemen n’abarwanyi b’aba Houthi. Ibyo kandi byemejwe n’umuvugizi wa gisirikare w’aba Houthi.

Bibaye mu gihe Amerika iri maso cyane ku bikorwa by’imitwe ishyigikiwe na Iran yo mu Burasirazuba bwo Hagati kuko inshuti ikomeye y’Amerika, Israel – mucyeba ukomeye wa Iran – irimo kurwana na Hamas muri Gaza.

BBC ivuga ko mu kwezi gushize, ubwato bw’intambara bw’Amerika bwahagaritse misile zo mu bwoko bwa ‘cruise’ na drone nyinshi zari zoherejwe n’aba Houthi zivuye muri Yemen zerekeza kuri Israel.

Inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zifashwa na Iran, ndetse kuva mu mwaka wa 2014 zikomeje intambara zirwana na leta ya Yemen nayo ishyigikiwe na Arabia Saoudite isanzwe ari mucyeba wa Iran.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze ‘Yaka Mwana’ umenyerewe muri filime zo gusetsa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thiery B. Murangira, yatangaje ko uwitwa Gasore Pacifique uzwi ku izina rya Yaka Mwana afunze, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Yaka Mwana Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X mu ijoro rishyira itariki 09 Ugushyingo 2023, bugira buti “Gasore Pacifique uzwi ku izina rya ‘Yaka Mwana’ arafunze, akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya […]

todayNovember 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%